RFL
Kigali

Wari uzi ko kuvanga Coca n’inzoga ari bibi cyane ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/05/2018 10:51
0


Biramenyerewe ko benshi bakunda kuvanga inzoga n’ikinyobwa cya Coca kugira ngo bagabanye ubukare bw’inzoga cyangwa se kuko babikunda ariko ubushakashatsi bwasanze bizana ingaruka nyinshi ku babikora bitewe n’impamvu tugiye kuvuga.



Mu kinyobwa cya Coca habonekamo caffeine ishobora gutera ingaruka zikomeye uwayivanze n’inzoga kuko ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uvanze caffeine na alcool, ya caffeine iganza alcool ku buryo ubwinshi bwa alukolo uri kwinjiza umubiri biwugora kubumenya.

Ibi rero bituma urushaho kwinjiza alukolo nyinshi kandi ntugaragaze ibimenyetso byo gusinda gusa nyuma yaho ibibazo biba ku mwijima n'impyiko. Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka cyane, ari ababa bavanze kurenza abanyoye inzoga gusa.

Gaz carbonique dusanga mu byo kunywa byaba ibisembuye cyangwa bidasembuye ituma binabikika igihe kinini igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Iyo uyivanze na coca urumva ko uba uyongereye bikaba bigira ingaruka ku gifu kuko gishobora gutobagurika kuko alukolo iba ishaka kunyura mu nyama z’igifu ikinjira mu maraso. Ibi bituma igipimo cya alukolo mu maraso (BAC) cyiyongera ndetse banafashe ikizamini cya alukolo (alcotest) basanga uwavanze ari we ufite alukolo nyinshi mu maraso kurenza utavanze kabone n'iyo baba banyoye amacupa angana.

Src: www.coca-cola.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND