RFL
Kigali

Wari uzi ko kurya inyama ziba zatunganirijwe mu nganda byagutera kanseri?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/12/2017 14:57
0


Burya ngo inyama zatunganirijwe mu nganda si nziza nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje ngo kuko zongera ibyago byo kurwara indwara ya kanseri keretse byibura umuntu agiye amenya ikigero cy’izo afata aho nibura aba atagomba kugeza ku magarama 50.



Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Suede bwanagaragaje ko kurya izi nyama ziba zabanje kunyura mu nganda bishobora no gutera indwara ya kanseri y’amara manini ndetse n’umubyibuho ukabije.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ibyago byo kurwara kanseri kubera izi nyama harimo; Guhora wumva ushaka kurya izi nyama gusa, kubabara umugongo ku buryo bukomeye no kuribwa uruhu cyane.

Ubushakashatsi bwagaragaje ibi mu gihe ku isi hose indwara ya kanseri iri mu zizahaza ndetse zigahitana benshi muri iki gihe nkuko tubikesha ikigo cy’abanyamerika cyita kuri kanseri (American Cancer Society).

Src:Cancercouncil.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND