RFL
Kigali

Wari uzi ko kuruhuka akanya gato (Sieste) ari ingenzi ku buzima bwawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/02/2018 17:14
0


Bitewe n’ubuzima bwa buri munsi abantu babayemo akaba ari nabyo bituma baruhuka amasaha make mu gihe cya nijoro, ngo burya ni ngombwa kuruhuka akanya gato mu masaha yo ku manywa kuko bifasha ubwonko gukora neza.



Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kuruhuka ku manywa bidasaba amasaha cyangwa se igihe kinini ahubwo ngo iminota hagati y’icumi na mirongo itatu iba ihagije kugira ngo uwayikoresheje neza abe aruhutse kuko ngo iyo birenze iyo munota ntibiba bikitwa kuruhuka ahubwo biba byabaye kuryama.

Wakwibaza uti ese ni uwuhe mumaro wo kuruhuka akanya gato?


Abashakashatsi bagaragaza ko burya iyo umuntu afashe iminota micye cyane yo kuruhuka ubwonko bwe bukora neza bikanatuma abasha kwibuka cyane bitewe nuko muri wa mwanya muto wo kuruhuka ubwonko buba buri kwegeranya ibyo bwabonye bigatuma ubasha kubyibuka nta ngorane.

Kuruhuka akanya gato kandi ngo bifasha uwabikoze gutekereza neza bigatuma ashaka ikintu gishya yakora mu kazi ke kikabyara umusaruro utubutse bitewe nuko iyo abashije kuruhuka bwa bwonko buba bubonye umwanya mwiza wo gukora akazi kabwo kurusha uko bwakoraga.

Bivugwa kandi ko iyo umuntu yabashije kuruhuka neza asubira mu kazi afite akanyamuneza n’ingufu nyinshi zo kwita ku kazi ashinzwe bitewe n'uko ubwonko buba bukora neza kurusha uko bwakoraga mbere atararuhuka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Journal of applied physiology avuga ko kuruhuka mu gihe kitarengeje iminota 30 birinda uwabikoze gufatwa n’indwara z’umutima zirimo n’umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi.

Tubibutse ko aho uri hose ushobora kubona iminota 30 yo kuruhuka n’iyo waba udasinziriye ariko nanone udafite ibikurangaza bifasha ubwonko gukora neza ndetse bikagira icyo bimarira umubiri wawe.

Src: Journal of applied physiology






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND