RFL
Kigali

Waruziko kubira ibyuya byinshi ari indwara ikomeye?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/10/2017 11:34
3


Kubira ibyuya byinshi biri mu bintu biba ku bantu benshi batandukanye ariko ugasanga bamwe barabifata nk’ibisanzwe hakaba n’abo bibangamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’uko babira ibyuya byinshi ugasanga imyenda yabo iratose bya hato na hato bikaba ngombwa ko bayihindura mu buryo batateganije.



Kubira ibyuya rero nubwo ntawe bibabaza ngo abe yakumva ababara ahantu runaka ariko burya ngo nayo ni indwara kandi ihangayikishije benshi kuko ibabuza kwisanzurana n’abo bari kumwe bikazagenda bitera umuntu ikibazo mu mutwe akagenda yangirika buhoro buhoro kubera kugira ipfunwe.

Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara

Ikintu cya mbere kiranga iyi ndwara ni ukubira ibyuya byinshi mu buryo budasanzwe kandi ibi bireba buri wese yaba umuto cyangwa umukuru aho byibasira ibice bimwe na bimwe nko mu biganza, mu birenge, mu kwaha n’ahandi.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Kubira ibyuya byinshi ngo bishobora kuba indwara yizanye gusa, bishobora guterwa kandi n’imikorere mibi y’umubiri cyangwa se imiti wahawe na muganga, ibiyitera byo ni byinshi kuko hari aho ushobora gusanga iterwa: N’ibyiyumviro birimo ubwoba, gutungurwa cyane, kubona umuntu utaherukaga kandi ukunda cyane, kuvugira mu ruhame, kwangirika k’uduce tumwe na tumwe tw’ubwonko, imikorere mibi y’ingingo zishinzwe gutanga ubushyuhe mu mubiri n’ibindi.

Ese ni gute wakwirinda iyi ndwara itera benshi ipfunwe?

ni indwara ituma umuntu agira ikimwaro

Niba usanzwe ubira ibyuya bikabije ukaba ushaka guca ukubiri na byo, mbere ya byose urasabwa kubanza kwirinda ibi bikurikira kabone n’iyo waba ubikunda cyane; inzoga, ikawa, ahantu hari ubushyuhe cyane,ibintiu bishyushye cyane (ibiryo cg ibinyobwa).

Ushobora no gukoresha antiperspirants ikaba ari imibavu ikoreshwa mu kwaha, mu ntoki no mu birenge ,iyi mibavu itandukanye na parfum, deodorant, cyangwa ibindi bihumuza kuko byo ntibihagarika kubira ibyuya ariko bifunga twa twenge bisohokeramo ntibibe bigisohotse.

Icyo twavuga hano nuko nubwo kubira ibyuya ari byiza kuko bifasha umuntu guhumeka neza ariko burya iyo birengeje urugero biba byatangiye kuba ikibazo ari nayo mpamvu umuntu wiyiziho kugira iki kibazo akwiye kwihuira kujya kwa muganga agafashwa ibishoboka.

Src: Passeport santé net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter5 years ago
    MURAHO neza muzafashe kuriya ndwara yo KUbira ibyuya iyo mpuye numuntu nubashye cyangwa unduta cyangwa imbanga yabantu mbira ibyuya byishi ndabasabye mufashe mundangiye uburyo nakwihagararaho cg nabikira kuko nakazi nkora bisaba guhura nabantu burigihe
  • Nibiyoroshye Bernadette3 years ago
    Nashagako mumpfasha Umwana wanjye iyoyonka abira ibyuya nyinshi mwansha muka nsobanurira
  • Zephelin niyongabo6 months ago
    Bt namahoro nanje nashaka mungre inama jewe nkunda kubira indugumba nyishi mwisura mukiganza no mukirenge iyo tuza tuyaga numuntu harubwo mbona mbize indugumba rero bikantera ipfunwe rero nashaka mungre inama muzoba mukoze





Inyarwanda BACKGROUND