RFL
Kigali

Kuba imbata y’imikino y’amashusho muri za telephone (Gaming disorder) byamaze kwemezwa nk’uburwayi buhangayikijije isi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/01/2018 16:37
0


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravuga ko gukina imikino y’amashusho yo mu mashini no muri za telephone zigezweho( smart phones) byaba bitera uburwayi ari na bwo buri mu bihangayikishije isi yose nkuko urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru rubivuga.



Uru rubuga rukomeza ruvuga ko umuvugizi wa OMS ari we Tarik Jasarevic, yatangarije abanyamakuru bari i Genève mu Busuwisi ko hari kwigwa uko imikino y’amashusho yakongerwa ku rutonde mpuzamahanga rw’indwara (CIM), ruzashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2018.

Ibi byemejwe nyuma y’ubushakashatsi buhambaye bwakozwe hirya no hino ku isi bugasanga isi yose ihangayikishijwe n’ubu burwayi "Gaming disorder" bwaba buterwa no kuba imbata y’iyi mikino.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kandi risanga "Gaming disorder" ari indwara ifite aho ihuriye no kubura ubushobozi bwo kwigenzura muri iyo mikino yaba iri kuri internet cyangwa muri za telephone igaragazwa no kubura ubwenge mu gihe uyikina amara igihe kinini ayihugiyeho kurusha ibindi bikorwa by’ingenzi.

Ngo biragoye kandi kumenya ko umuntu arwaye Gaming disorder kuko ibimenyetso byayo bigaragara nyuma y’umwaka umuntu akina iyi mikino bishatse kuvuga ko bijya kugaragara umuntu yararengeranye.

Src: 7sur7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND