RFL
Kigali

Wari uzi ko konsa umwana mu mezi atandatu bigabanya ibyago byo kurwara Diabete?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki: 12/03/2018 15:58
0


Burya ngo konsa umwana neza mu mezi atandatu kuzamura bigabanya ibyago byo kurwara diabete ku bagore bonsa.



Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima aho bagaragaje ibi hagendewe ku makuru bari bakusanije hagamijwe kumenya uko indwara zifata imitsi ijyana amaraso mu mutima nk'uko ikinyamakuru Jama internal medicine kibivuga.

Nyuma y’uko ubu bushakashatsi bukorewe ku bagore b’abazungu ndetse n’abirabura bonsa basanze baragabanije ibyago byo kurwara diabete ku kigero cya 47% bityo bifatwa ko hari isano iri hagati yo konsa no kwirinda diabete yo mu bwoko bwa kabiri nk'uko iki kinyamakuru kibigaragaza.

Uretse iyi ndwara ya diabete yo mu bwoko bwa kabiri tuvuze, aba bashakashatsi banavuga ko konsa umwana mu gihe kingana n’amezi atandatu nta kindi umuha bifasha nyina kwirinda indwara zirimo kanseri y’ibere ndetse na kanseri y’inkondo y’umura.

Src: jama internal medecine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND