RFL
Kigali

Wari uzi ko indimu ishobora gusimbura imibavu witera buri munsi kubera ibyuya binuka ugira?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/06/2018 15:15
1


Mu buzima busanzwe kubira ibyuya ni ibintu bimenyerewe kuri buri wese ndetse bigira akamaro ku mubiri w’umuntu kuko biwufasha guhumeka neza, igihe cyose ahantu uri hashyushye, ni ngombwa ko ubira ibyuya.



Ibi byuya rero bigira impumuro mbi iyo bihuye na zimwe muri bacterie ziri ku mubiri wawe bigatuma ukunyuzeho wese cyangwa se nawe ubwawe wumva ko ufite impumuro itari nziza, ikindi kandi si ngombwa ko umubiri wawe ubira ibyuya ngo wawe ubwawe ubyumve, hari n'ubwo ubira ibyuya ariko ntibigaragare inyuma.

Gusa ikindi twavuga nuko kubira ibyuya binuka bitaba kuri buri wese, biterwa n’impamvu zitandukanye cyangwa se n’imiterere ya buri muntu ndetse hari n’indwara yitwa hyperhidrose, iyi ni indwara mbi ituma uyirwaye abira ibyuya muri bimwe mu bice by’umubiri we cyangwa se umubiri wose.

Iyo biramutse bihuye na za bacterie twavuze haruguru rero ni bwo havamo ya mpumuro idasanzwe ku buryo abatabasha kuyihanganira cyangwa se abo ikoza isoni bahitamo kwifashisha imwe mu bibavu ihumura neza kugira ngo ya mpumuro mbi ibashireho, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi mibavu nayo ishobora kuba intandaro ya kanseri zitandukanye. Iyi ndwara yitwa hyperhidrose rero na yo iri mu bice bibiri ari byo:

Hyperhidrose primaire: Irangwa no kubira ibyuya cyane cyane mu kwaha ndetse no mu ntoki

Hyperhidrose secondaire: Iterwa na zimwe mu ndwara zitandukanye zirimo za diabete, kuba umuntu ageze mu za bukuru, ndetse na za infections zitandukanye bigatuma umuntu abira ibyuya umubiri wose ku buryo bukabije ari nabyo bivamo ya mpumuro mbi mu gihe ibyo buya byahuye na bacterie ziri ku ruhu rw’umuntu.

Iyi ndwara yo kubira ibyuya ndetse binuka rero ngo igira zimwe mu ngaruka mbi ku bayirwaye zirimo: guhora bigunze, kurakazwa n’ubusa, kwitakariza icyizere kuko baterwa ipfunwe no kujya mu bandi batose kubera ibyuya byinshi n’ibindi.

Dore rero igisubizo ku bazahajwe n’ibyuya ndetse binuka

Umuti kuri iki kibazo rero ni umwe gusa kandi woroheye buri wese ni ugufata indimu ubundi ukayikatamo kabiri ubundi ukayisiga ahantu ukunda kugira ibyuya kuruta ahandi, igitangaje cy’indimu rero nuko yifitemo acide citrique ifite ubushobozi bwo kwica bacterie ziba ku ruhu rw’umuntu ku buryo n’iyo wabira ibyuya wayisize udashobora kugira impumuro mbi kuko za bacterie ziba zapfuye.

Iyo umaze kwisiga ya ndimu rero uba uretse kwambara ho gato kugira ngo ise n’iyumira ku mubiri wawe ubundi yamara kuma ukambara ukikomereza imirimo yawe. Numenyera gukoresha indimu buri munsi ntaho uzongera guhurira n’impumuro mbi iterwa n’ibyuya uba wabize aho kugira ngo uhore witera imibavu nayo itera indwara ya kanseri.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akariza joy5 years ago
    impumuro mbi iragenda ariko urwara imiburu myinshi ikanakubabaza





Inyarwanda BACKGROUND