RFL
Kigali

Wari uzi ko impumuro mbi yo mu kanwa ishobora kuba kimwe mu bimenyetso by’indwara ya diabete?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/08/2018 15:00
0


Diabete ni indwara mbi cyane kandi ikomeye ku buzima bw’umuntu ari nayo mpamvu usanga benshi bashishikarizwa kuyisuzumisha kugirango batangire imiti hakiri kare bnityo n’icyizere cy’ubuzima kibe cyiyongera ndetse umuntu ntazahazwe na yo



Iyi rero ni nayo mpamvu buri wese akwiriye kumenya bimwe mu bimenyetso byayo kugirango hirindwe kuzazahazwa na yo. Muri iyi nkuru rero tugiye kubabwira kimwe mu bimenyetso bya diabete yo mu bwako bwa 2 abantu batari bazi. Ubusanzwe benshi bari bazi bimwe mu bimenyetso birimo kugira inyota ikabije, kugira ubushake bwo kurya cyane n’ibindi ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko impumuro mbi yo mu kanwa ishobora kuba kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.

 

Iki kimenyetso rero cyavumbuwe na Dr. Chris Steele aho avuga ko umubiri urwaye diabete usohora umwuka wuzuyemo acide ari nawo ushobora kubyara ya mpumuro mbi yo mu kanwa impamvu rero ngo nuko umurwayi wayo ataba agifite ubushobozi bwo kunywa isukari itera imbaraga bityo umubiri ubwawo wishakamo indi sukari yabitswe cyera uko bikorwa rero ni nako ya mpumuro mbi izamuka.

Gusa na none kugira impumuro mbi yo mu kanwa ntibivuze ko urwaye diabete kuko ishobora guterwa n’ubundi burwayi burimo umwijima, igifu ndetse n’impyiko.

Dore rero ibindi bimenyetso bya diabete yo mu bwoko bwa kabiri:

Kugira ubushake bwo kurya cyane, kugira inyota nyinshi, kubira ibyuya bikabije, kunyaragura, kugira ibibazo mu myanya icamo inkari, umunaniro ukabije, kugira isereri no kureba ibirorirori, kudasinzira neza, gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND