RFL
Kigali

Wari uzi ko imiterere y’umwanda wituma ivuze byinshi ku buzima bwawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/06/2018 20:38
0


Nk'uko bisanzwe umubiri w’umuntu ujugunya imyanda buri munsi, uyu mwanda rero uba waturutse mu byo umuntu aba yariye, umubiri wamara gukuramo iby’ingirakamaro, ibindi bigasohoka. Niba utari ubizi rero menya neza ko imiterere, impumuro ndetse n’ibara ry’iyo myanda bifite icyo bivuze ku buzima bwawe.



Niba umwanda wituma ukomeye, ucagaguye ndetse bikagusaba imbaraga kuwusohora: Bishatse kuvuga ko ufite ikibazo mu igogora, urwaye impatwe nk'uko Anish Sheth, umushakashatsi muri kaminuza ya Princeton muri Etas-Unis aho avuga ko abantu bajya mu bwiherero buri munsi ariko bakaba bituma umwanda ukomenye ndetse ucagaguye kandi bikagorana kuwusohora bibwira ko batarwaye impatwe kuko bajya mu bwiherero buri munsi ariko sibyo ahubwo bararwaye. Umuti wabyo rero nk'uko Anish abivuga ngo ni ukurya imbuto, imboga nyinshi, ibishyimbo n’ibindi bikize ku butare.

Niba umwanda wituma usa umukara cyangwa se umutuku wijimye: Bivuze ko ufite ikibazo mu mara nk'uko Dr.Sheth abivuga ngo kuko kubona ibintu bitukura cyangwa se amaraso make mu mwanda wituma biba bikwereka ko ushobora kuba urwaye indwara ya Hemoroide cyangwa se cancer ya kamwe mu duce tugize umugongo. Ni byiza rero kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose uboye amaraso mu mwanda wawe kugira ngo hasuzumwe icyaba kibitera.

Niba umwanda wituma ukubabaza kandi utari gucibwamo: Bivuze ko urwaye indwara yitwa coeliaque ifata amara. Iyi ndwara ngo ikunze kuba ku muntu umwe mu bantu 100. 

Niba umwanda wituma uhumura nk’amagi ndetse ukaba uri gucibwamo: Urwaye giardia. Ni agakoko kaba mu mazi magari nko mu biyaga n’ahandi. Niba ukunda kujya koga mu mazi magari rero ushobora kuhakura ako gakoko kimwe n’uko wagakura mu mazi adatetse wanyoye.

Aho ako gakoko kabera ikibazo rero ni uko ushobora kukandura uyu munsi ariko ukamara ibyumweru bitatu cyangwa ukwezi utaragira ibimenyetso byerekana ko ugafite. Kugira ngo umenye neza ko ufite ako gakoko ni uko muganga apima umwanda wawe hakamenyekana neza icyo urwaye.

Niba umwanda wituma ari amazi kandi ufite ibara ry’icyatsi: Ufite ikibazo gikomeye nkuko Dr. Sheth akomeza abivuga. Igihe cyose ubonye umwanda wituma utameze neza cyangwa nawe ubwawe ukabona ntibisanzwe jya wihutira kwa muganga urebe impamvu ibitera kuko burya uba ufite ikibazo.

Src: santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND