RFL
Kigali

Wari uzi ko ibishishwa by’indimu ari umuti uhambaye mu gukiza ububabare bwo mu ngingo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/07/2018 16:51
0


Ubusanzwe indimo ni rumwe mu mbuto zitangaje cyane kuko uretse kuba urubuto, ni n’umuti ukomeye mu kuvura zimwe mu ndwara zibasira umubiri w’umuntu. Uretse indimu kandi, abahanga bavuga ko ibishishwa byayo nabyo ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu.



Iyi rero ni nayo mpamvu numara gusoma iyi nkuru uzajya ubanza ugatekereza inshuro igihumbi mbere yo kujugunya ibishishwa by’indimu. Indimu ikize cyane kuri vitamin zitandukanye zirimo C, A, B1, B6, magnesium, phosphore, calcium ndetse na Potassium.

Igishya tugiye kubagezaho muri iyi nkuru rero ni akamaro gakomeye k’ibishishwa by’indimu benshi batajyaga bitaho kandi ngo ni cyo cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya ububabare bwo mu ngingo.

Ibishishwa by’indimu byibitsemo acides organiques, acide citrique, acide malique na acide formique byose bifite inshingano zo kurwanya ububabare bwo mu ngingo no gutuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kugira ngo wirinde ubu bubabare rero biroroshye cyane, ni ugufata bya bishishwa by’indimu ugasa n’ubivuguta gacye, ubundi ugasiga ahari ububabare bihita bishira.

Ikindi ni uko ushobora kubishyira mu cyo kunywa cyawe nabyo bifasha mu gukomeza amagufwa bitewe na calcium ndetse na Vitamine C twabonyemo. Bikiza kandi amaso, bikayafasha kubona neza bitewe na vitamin A ibirimo nk'uko ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Maryland Medical Center bubigaragaza.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND