RFL
Kigali

Wari uzi ko ibinini bya Ibuprofen bishobora kukwangiza imitsi yo mu mutwe ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/12/2017 11:34
1


Ubusanzwe Ibuprofen ni ibinini bigabanya ububabare mu mubiri w’umuntu bizwi nka pain killer mu ndimi z’amahanga, ibi binini bikunze gukoreshwa cyane n’abantu b’igitsina gore cyane cyane iyo bari mu gihe cy’imihango nkuko tubikesha urubuga santé le Figaro.fr



Ubushakashatsi bwaje kugaragaza ko iyo uyu muti ufashwe ku kigero cyo hejuru ni ukuvuga urengeje mg 2400 ushobora gutuma umutsi ushinzwe kujyana amaraso mu mutwe wangirika bikomeye bigatuma umuntu agira ikibabo kitoroshye.

Ku bantu basanzwe banywa uyu muti ku rugero cyangwa bakurikije amabwiriza bahawe na muganga ngo nta kibazo bashobora kugira kuko baba bandikiwe kunywa nibura mg 1200 gusa arko kuko benshi bajya bibwira ko uko ufashe umuti ugabanya ububabare kenshi ari nako ukira vuba, babikora muri ubwo buryo niba bandikiwe kunywa ikinini kimwe bakanywa bibiri bibwira ko aribwo bari bukire kandi mu byukuri atari ko bimeze ahubwo bari kwikururiraibyago ku buzima bwabo. 

Ibi byabwo bishobora guterwa no kunywa Ibuprofen rero ngo bijya gusa neza no kunywa ibinini byitwa diclofenac nabyo bigabanya ububabare. Usibye kwangirika k’umutsi utwara amaraso ku bwonko,le Figaro ivuga ko ibi binini bishobora no gutuma umuntu agira ikibazo cyo kuziba amatwi, kurwara indwara z’umutima ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Ku bakunda gukoresha ibi binini rero, ni byiza ko babinywa ku rugero bandikiwe na muganga kuko iyo bitabaye ibyo bishobora kubazanira ingaruka zitanduknye kandi zikomeye kuruta izo bivuraga bakoresheje uyu muti.

Src: santé le Figaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clauby 4 months ago
    Ese Ibuprofen biremewe kuyinywa wanyweye amata?





Inyarwanda BACKGROUND