RFL
Kigali

Wari uzi ko hari impamvu zishobora gutuma ubudahangarwa bw’umubiri wawe bugabanuka?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/08/2018 20:09
0


Iyo umuntu afite ubudahangarwa buhagije mu mubiri ntashobora kugira aho ahurira n’indwara za hato na hato, gusa ahanini ubu budahangarwa bukora cyane cyane mu kurwanya indwara ziterwa na za microbe



Iyo ubu budahangarwa bwuzuye neza mu mubiri w’umuntu rero niho usanga umuntu ari mu bandi akavuga ko atajya arwara ibicurane na gato, cyangwa akavuga ati kuva navuka sindarwara n’ibindi nk’ibyo biba bigaragaza ko umuntu afite ubudahangarwa buhagije rwose. Ibi rero bitandukanye cyane na wa muntu uhora arwaragurika bya hato na hato ugasanga akarwara kose kaje ntikagenda katamugezeho, aha birumvikana ko nta budahangarwa aba afite.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka 

Kugira stress: Stress ni kimwe mu bintu bimaze gufata indi ntera muri iki gihe, iyo umuntu afite stress rero umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu kuyirwanya noneho bwa budahangarwa bukagabanuka.

Kudasinzira neza: Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyo umuntu asinziriye aribwo uturemangingo dushinzwe kurwanya microbe mu mubiri dukora akazi katwo neza, iyo umuntu atajya abasha gusinzia neza rero bitewe n’impamvu zitandukanye bwa budahangarwa bw’umubiri buragabanuka.

Kutarya indyo yuzuye: Indyo yuzuye ni ukuvuga irimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n;ibirinda indwara, hari igihe umuntu arya ibiryo byinshi akibwira ko ari bwo ariye ndyo yuzuye ariko siko biri kuko iyo kimwe muri byo kibuze ntago indyo iba yuzuye nyine. Gusa mu byo kurya umuntu akwiye kwibandaho na none kugirango yongere ubudahangarwa bw’umubiri we harimo ibyiganjemo vitamin C na vitamin E.

Ukimara kumenya zimwe muri izi mpamvu zitera kugabanuka k’ubudahangarwa mu mubiri rero ni byiza kubahiriza aya mabwiriza kugira ngo ugire ubuzima buzira umuze: Kusinzira bihagije, kwirinda stress, gukora imyitozo ngororangingo ndetse no kurya indyo yuzuye kandi yiganjemo ibirimo vitamin C na E

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND