RFL
Kigali

Wari uzi ko hari abantu batemerewe gukoresha Sauna?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/04/2018 12:42
0


Ubusanzwe abahanga mu by’ubuzima basobanura ko Sauna ari icyumba kiba gishyushye cyane ku buryo ubushyuhe bwacyo bushobora kuva kuri degree 70 bukagera kuri 90, icyo cyumba kandi ntibisaba ko kiba kinini cyane.



Benshi mu bayikoresha bakunda kugaragaza ibyiza byayo birimo kugabanya umunaniro, gutuma umuntu yumva ameze neza muri we, gukiza zimwe mu ndwara z’ubuhumekero, gutembera neza kw’amaraso n’ibindi, yewe hari n’abadatinya kuvuga ko abantu batajya muri sauna ari abaswa cyangwa se abaturage.

Gusa na none hari ingaruka mbi ziterwa no kujya muri sauna ndetse hari n’abantu batemerewe kujyamo

Nk'uko abashakashatsi muri Alternative Medecine Review babigaragaza bavuga ko sauna ifite ingaruka nyinshi kuri bamwe nko:

Ku bagabo cyane aho bavuga ko ubushyuhe buba muri iki cyumba bushobora kwangiza intanga zabo bitewe n'uko ubusanzwe intanga zikenera ubushyuhe butari hejuru ya degre 40 kandi ububa muri icyi cyumba bukaba buzirengeje rero iyo ubushyuhe bubaye bwinshi usanga intanga zibangamirwa ndetse nyirazo akaba ashobora guhura n’ikibazo cyo kutabyara.

Amakuru dukesha urubuga medicalnewstoday avuga ko guhora ujya muri sauna bishobora kukuviramo ingaruka zo kubura amazi mu mubiri ukaba wahura n’ikibazo cy’umwuma, kugira ibintu bisa n’ibihushi cyangwa ibikoroto ku ruhu n’ibindi nk’ibyo.

Ku bantu b’igitsina gore ngo Sauna si nziza ku ruhande rumwe bitewe n’uko guhora uyikoresha bikamura amazi mu mubiri nk'uko twabivuze haruguru bityo bikaba byatera n’ikibazo cyo kubura ububobere, ku buryo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina biba bitoroshye.

Ikindi ni uko gukunda gukoresha sauna cyane bishobora kuba intandaro yo kurwara zimwe mu ndwara zituruka ku mutima, abantu barwaye zimwe mu ndwara z'ubuhumekero burya na bo ntibaba bemerewe gukoresha sauna na gato.

Ibyo kwitaho

Niba wiyemeje kujya muri sauna, gerageza mu gihe uvuyeyo unywe amazi menshi ashoboka kugira ngo asimbure ayo watakaje bityo utazahura n’ikibazo cy’umwuma. Ku muntu wabimenyereye ngo ni byiza kujya muri sauna ariko nturenze iminota 20 gusa kuko iba ihagije, si byiza kwigumiramo ngo ube waturamo kuko hari n’abo usanga bashobora kumaramo amasaha agera muri abiri. Ku muntu ugitangira kujyayo na we ni byiza gukoresha iminota 5 yonyine kuko iba ihagije kugira ngo udahuriramo n’ibindi bibazo utari witeguye.

Src: medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND