RFL
Kigali

Wari uzi ko gutwara igare ku bantu b’igitsinagore bituma bifuza gukora imibonano mpuzabitsina?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/04/2018 17:35
0


Burya ngo abagore cyangwa abakobwa bakunda gutwara amagare bagerwaho n’ibibazo bitandukanye zirimo infection mu myanya ndangabitsina nkuko tubisanga mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’igitangazamakuru kitwa Journal of sexual medicine.



Abashakashatsi bo muri kaminuza ya California bakoze ubushakashatsi ku bantu b’igitsinagore 3118 bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko, 34% muri bo bari abagore batigeze batwara igare naho 53% batwaraga amagare hanyuma 13% bo twavuga ko bari abanyonzi b’umwuga.

Abo bose bahaswe ibibazo ku bwoko bw’amagare bakoresha, niba batwara mu misozi cyangwa mu bibaya, ubwoko bw’amagare batwara, niba bajya batwara amagare bahagaze, uko intebe y’igare iteye n’ibindi nk’ibyo.

Aba bashakashatsi basanze bitewe n’uburyo bamwe mu bagore batwara amagare bibatera ubushake bukomeye bwo kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina ari byo mu ndimi z’amahanga bakunze kwita indwara ya Libido. Uretse ibyo kandi ngo ibyo bishobora no kwangiza bimwe mu bice by’ibanga byabo ugereranije n’abasanzwe badatwara amagare.

Thomas W. Gaether umwe muri aba bashakashatsi avuga ko bitewe n’ibirometero abagore bashobora gutwaramo igare ari byo bishobora kubatera ibibazo birimo ya ndwara yo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina kabone n’iyo baba ari abakobwa batarashaka abagabo.

Src: Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND