RFL
Kigali

WARI UZI KO: Guseka ni kimwe mu bishobora gutuma umubiri wawe ugubwa neza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/12/2017 18:59
0


Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko igihe umuntu asetse, mu mubiri we hakorwa imisokoro itandukanye ituma umubiri ukora neza.



Urugero ubwonko burekura ibyo bita ”Serotonine”na”Endorphines” birinda umubiri ububabare bikanatuma habaho guhumeka neza k’umubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika, bugatangazwa muri Psychological Science buvuga ko”Guseka” bigabanya guteragura cyane k’umutima kandi bikanafasha kwirinda Stress,..nkuko Topsante ibitangaza.

Sarah Pressman, umushakashatsikazi wo muri Kaminuza ya Kansas avuga ko igihe uri mu bintu bituma ugira Stress nyinshi, wajya ugerageza ukisekera, kuko ngo guseka  bidafasha gusa mu buryo bw’imibereho myiza cyangwa kubaho. Kugira ngo ubu bushakashatsi bwo kumenya ibyiza byo “guseka” icyo bimariye umuntu bugerweho, bwakorewe ku banyeshuri bagera kuri 169 ba Kaminuza, igihe bari mu bintu bibatera Stress ikabije, muri byo harimo guterura imizigo bakoresheje umunwa kugira ngo bagere kuri ya ntego  yo guseka.

Indi myitozo yakozwe ni ugushora ibiganza mu ibasi yuzuye amazi akonje nk’urubura, ngo bize kubafasha kugera kuri ya gahunda yabo yo guseka. Muri iyi myitozo yakozwe, aba bantu batojwe ibyo guseka byaje kugaragara ko  igipimo cya Stress cyagabanutse kuruta abasigaye barebera.

Abahanga mu bya Siyansi baje kwemera ko igihe bari mu mirimo, abantu bakunze kwisekera cyangwa k’umuntu ushonje, igihe ari kwayura akamwenyura bifasha imikaya y’iminwa no mu maso kumera neza bikanarinda umutima wawe kuruta abatajya babikora.

Src:Ubuzima.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND