RFL
Kigali

Wari uzi ko gukora akazi ka nijoro bitera kanseri ya 'Prostate' ku bagabo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/01/2018 18:31
0


Mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga buri wese akora uko ashoboye kugira ngo atunge ndetse atunganirwe we n’umuryango we bigatuma hari n’abo ushobora gusanga bakora amasaha y’ikirenga kugira ngo bunguke ndetse hakaba n’abakora amasaha ya nijoro.



Abagabo bakora akazi k’ijoro rero ngo usanga bakunda kwibasirwa n’ibyago byinshi byo kurwara kanseri ya 'prostate' ifata mu myanya myibarukiro y’abagabo bikabatera ubugumba cyangwa se kutabyara nkuko ubushakashatsi bwakorewe muri Canada bubigaragaza.

Urubuga passeport santé kandi ruvuga ko kubura umusemburo w’ibitotsi mu mubiri, ngo bishobora gutera kanseri zitandukanye cyane cyane kanseri ya Prostate ari nayo ikunze gufata abagabo ntibazabashe kubyara ukundi. Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Québec mu gihugu cya Canada, bwagaragaje ko uyu musemburo ukorwa nijoro umuntu asinziriye, iyo umubiri udakoze uyu musemburo rero ngo bihungabanya imikorere yawo, bigatuma habaho uburwayi bw’ ibibyimba mu myanya myibarukiro ku bagabo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 3,137 barwaye kanseri ya prostate, abakoze ubushashatsi bakaba barakurikiranye gahunda z’akazi aba bagabo bakora mu masaha ya nijoro bagasanga abenshi baramaze igihe kirenga imyaka 10 bakora akazi mu masaha ya nijoro. Abakoze ubu bushashatsi bavuze ko mu gihugu cy’u Bufaransa kanseri ya Prostate iza ku mwanya wa kabiri mu bwoko bwa kanseri zikunze kwibasira abagabo, aho umugabo umwe ku bagabo icumi aba afite iyi kanseri.

Mu rwego rwo kwirinda kanseri ya prostate ifata abagabo ntibabe bakibashije kubyara, ni byiza ko abantu bakora bakiteza imbere ariko kandi bagakora bakagira amasaha yo kuruhukamo ari ryo joro Imana yatanze kugira ngo abantu baruhuke, byumwihariko ku bagabo ni byiza kuruhuka mu masaha ya nijoro kugira ngo wa musemburo ubone uko ukorwa neza.

Src: passeport santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND