RFL
Kigali

Wari uzi ko guhekenya shikarete ari ingenzi ku buzima bwawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/03/2018 8:24
0


Nubwo akenshi, shikarete zikunda kwitirirwa abakiri bato, ariko burya zigira akamaro ku buzima, kandi uko waba ungana kose zakugirira akamaro.



Habaho ubwoko butandukanye bwa shikarete, izo tugiye kwibandaho hano ni izitabonekamo isukari, kuko akenshi arizo zitangiza amenyo kandi zirimo peppermint cg ubundi bwoko bwa mint.

Ese akamaro ko guhekenya shikarete ni akahe?

Shikarete irwanya impumuro mbi mu kanwa

Indwara yo kunuka mu kanwa (halitosis), kuba wariye ibitunguru cg tungurusumu cg se wanyoye inzoga byose bishobora gutuma ugira umwuka mubi mu kanwa, kuzihekenya rero bifasha kurwanya iyi mpumuro mbi.

Shikarete zitarimo isukari (sugar-free chewing gum) zifasha guhumuza mu kanwa no gukesha amenyo, binyuze mu gukora amacandwe menshi afasha kurwanya bagiteri zishobora gutera iyo mpumuro mbi.

Ubutaha niwumva uri kunuka mu kanwa, uzahekenye shikarete; izigizwe na mint cg cinnamon nizo zizagufasha cyane.

Shikarete ifasha gukomeza kugira mu kanwa heza

Guhekenya shikarete ni ingenzi cyane mu gutuma mu kanwa hawe hahora hasa neza, uko uhekenya, niko byongera ikorwa ry’amacandwe, bityo bigafasha kugabanya aside yo mu kanwa no gukuramo imyanda. Ibi bifasha amenyo gukomera, kuyarinda gucukuka no kurinda ishinya korohera cyane.

Shikarete ifasha kurinda aside nyinshi mu gifu

Ku bantu bakunda kugira ikibazo cy’aside nyinshi mu gifu n’ikirungurira, guhekenya shikarete ni umuti mwiza wo kubirwanya.

Uko uhekenya, niko byongera ikorwa ry’amacandwe; agafasha nayo kugabanya aside ku buryo bwihuse, kuko ubwayo ni base (alkaline agent).

Niba ukunda kugira ikibazo cyo kugaruka kw’aside, ushobora guhekenya shikarete nyuma yo kurya. Bikaba byiza uriye izitarimo isukari kandi zitabonekamo mint.

Shikarete igabanya stress

Stress igira ingaruka mbi ku buzima bwawe yaba mu mutwe ndetse no ku mubiri. Bumwe mu buryo bwiza bwo kuyirwanya ni uguhekenya shikarete.

Uko uhekenya bifasha kugabanya urugero rwa cortisol mu mubiri, umusemburo utera stress. Zifasha kandi no kurwanya kudatuza.

Shikarete ituma wita cyane kubyo uri gukora (zongera concentration)

Guhekenya shikarete bifasha kongera kwita cyane ku mirimo uri gukora, burya kandi zinafasha kwibuka no gutekereza cyane.

Src: umutihealth,

        www.deltadentalins.com

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND