Nubwo akenshi, shikarete zikunda kwitirirwa abakiri bato, ariko burya zigira akamaro ku buzima, kandi uko waba ungana kose zakugirira akamaro.
Habaho ubwoko butandukanye bwa shikarete, izo tugiye kwibandaho hano ni izitabonekamo isukari, kuko akenshi arizo zitangiza amenyo kandi zirimo peppermint cg ubundi bwoko bwa mint.
Ese akamaro ko guhekenya shikarete ni akahe?
Shikarete irwanya impumuro mbi mu kanwa
Indwara yo kunuka mu kanwa (halitosis), kuba wariye ibitunguru cg tungurusumu cg se wanyoye inzoga byose bishobora gutuma ugira umwuka mubi mu kanwa, kuzihekenya rero bifasha kurwanya iyi mpumuro mbi.
Shikarete zitarimo isukari (sugar-free chewing gum) zifasha guhumuza mu kanwa no gukesha amenyo, binyuze mu gukora amacandwe menshi afasha kurwanya bagiteri zishobora gutera iyo mpumuro mbi.
Ubutaha niwumva uri kunuka mu kanwa, uzahekenye shikarete; izigizwe na mint cg cinnamon nizo zizagufasha cyane.
Shikarete ifasha gukomeza kugira mu kanwa heza
Ku bantu bakunda kugira ikibazo cy’aside nyinshi mu gifu n’ikirungurira, guhekenya shikarete ni umuti mwiza wo kubirwanya.
Uko uhekenya, niko byongera ikorwa ry’amacandwe; agafasha nayo kugabanya aside ku buryo bwihuse, kuko ubwayo ni base (alkaline agent).
Niba ukunda kugira ikibazo cyo kugaruka kw’aside, ushobora guhekenya shikarete nyuma yo kurya. Bikaba byiza uriye izitarimo isukari kandi zitabonekamo mint.
Stress igira ingaruka mbi ku buzima bwawe yaba mu mutwe ndetse no ku mubiri. Bumwe mu buryo bwiza bwo kuyirwanya ni uguhekenya shikarete.
Uko uhekenya bifasha kugabanya urugero rwa cortisol mu mubiri, umusemburo utera stress. Zifasha kandi no kurwanya kudatuza.
Guhekenya shikarete bifasha kongera kwita cyane ku mirimo uri gukora, burya kandi zinafasha kwibuka no gutekereza cyane.
Src: umutihealth,
www.deltadentalins.com
TANGA IGITECYEREZO