RFL
Kigali

Wari uzi ko gufunga inkari ubishaka bitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/03/2018 14:59
0


Ni ibintu bisanzwe ko umuntu muzima ashobora gushaka kunyara ariko bitewe n’akazi kenshi afite, urugendo cyangwa se kubura aho yihagarika bikaba ngombwa ko afunga inkari kugeza igihe aboneye aho kuzishyira.



Mu mubiri w'umuntu kandi harimo uruhago rufite akazi ko kubika inkari noneho rwakuzura akaba aribwo umuntu ashaka kunyara nyine bivuze ko umuntu muzima atajya kunyara buri kanya ngo nuko yumvise abishaka ahubwo iyo bibaye ngombwa azifunga igihe gito ubundi akaza kujyayo mu kanya katarambiranye.

Aho bibera ibibazo rero ni mu gihe umuntu ashobora gushaka kunyara ariko akabyibuza kandi mu gihe kinini cyane, aha ni naho abahanga bahera bavuga ko uku gufunga inkari byateza ingorane uwabikoze bikaba byanamuviramo kurwara indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari nk'uko abahanga babivuga.

Ese ubu bwandu bwaba buterwa n’iki?

Ubusanzwe nkuko twabivuze haruguru gufata inkari akanya gato cyane mu gihe ugishaka aho kwihagarika nta kibazo ariko bikomera iyo wazifunze umwanya munini cyane, abahanga mu by’ubuzima rero bavuga ko ubu bwandu buterwa n’uko iyo inkari zabaye nyinshi kandi zigatinda mu ruhago bituma bacteria ziba ziri muri izi nkari zikura ku bwinshi ari nabyo biviramo umuntu kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Src: umutihealth & www.prevention.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND