RFL
Kigali

Wari uzi ko burya hari imiti yakuzanira urupfu uramutse utayitondeye?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/01/2018 20:59
0


Ubusanzwe bijya bibaho kandi ku bantu benshi ko hari ubwo bashobora gufata imiti ikabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’uko umubiri w’uwayinyoye uba wivumbuye ariko ngo burya hari imiti ishobora no kukugeza ku rupfu mu gihe utayitondeye.



Mu kwitondera iyi miti rero ni byiza kumenya ko hari imiti imwe n’imwe iba ishobora gutera umubiri kwivumbura mu buryo bworoshye ari nayo mpamvu ku muti uwo ari wo wose ugiye gufata, ukwiye kubanza kubaza ibyawo neza.

Aha wahita wibaza uti ese ni iyihe mpamvu ishobora gutuma umubiri wivumbura?

Ubusanzwe hari imiti imwe n’imwe iba ikoze mu binyabutabire binyuranye bikaba bishoboka ko byagera mu mubiri ntubashe kubyakira neza maze nawo ukirwanaho uzana ibindi binyabutabire uba wifitemo mu rwego rwo kugira ngo bihangane na bya bindi ubundi mu mubiri hakabaho icyo twakwita court circuit amaraso ntagende neza, umuntu akananirwa guhumeka bikaba intandaro ya rwa rupfu twavuze haruguru.

Ese ni iyihe miti ishobora gutuma umubiri wivumbura ku buryo bukabije

Imiti yo ni myinshi nkuko abashakashatsi babigaragaje ariko imwe mu yo twavuga ni nka:

PPF, Extencillin, amoxicillin, cloxacillin, ampicillin, penicillin, Tetracycline, doxycycline, minocycline, Ibuprofen aspirin, naproxen, Chloramphenicol, epirubicin, methotrexate, cyclophosphamide, fluorouracil, Cetuximab ,rituximab, nevirapine n’indi myinshi ariko muri iyi higanjemo ivura kanseri, igicuri n’igabanya ibyuririrzi bya virus itera SIDA.

Bamwe mu bafite inararibonye mu by’imiti bavuga ko mu gihe uzi neza ko umubiri wawe ujya wivumbura bitewe n’imiti wanyoye ni byiza guhora witeguye urushinge rugabanya ubwo bwivumbure mu gihe cyose bikubayeho ugahita urwitera ku itako bitaragera kure kuko ushobora gutinda wa mubiri ukirwanaho maze bikaba byanakuzanira urupfu.

Src: sante-nutrition.org

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND