RFL
Kigali

Wari uzi ko Betterave ari umuti karemano w’indwara zigera muri 6 zose?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/12/2018 9:53
0


N'ubwo mu Rwanda tumenyereye Betterave zifite ibara ry’umutuku ariko hari n’iz’umweru ndetse n’umuhondo gusa ntitwabura kuvuga ko ifite ibara ritukura ariyo nziza kuruta izindi ndetse ni nayo ikunzwe na benshi.



Aha rero abahanga bavuga ko ushobora kuyirya ari mbisi cyangwa itetse cyangwa kuri salade, ikungahaye kuri za vitamin, imyunyungugu ndetse inafasha cyane amaso yacu mu kubona neza.

Beterave ifatwa nk’ikiribwa gihebuje kuko ikungahaye ku ntumuburi nyinshi harimo nka Vitamines A, B,C et K , n’imyunyungugu nka Fer, potassium, magnésium, calcium, phosphore, sélénium, cuivre, zinc… ikungahaye kandi kubinyabutabire bifasha urwungano rw’amaraso mu kuyakwiza mu mubiri no kuyatunganya. Iki kinyabijumba gikunda kwera hose ni byiza kukirya buri munsi nka salade cyangwa nk’umutobe.

Aha wakwibaza uti Ese beterave ivura izihe ndwara?

Irinda cyane indwara z’imitsi

Kuberako Betterave ikungahaye ku myunyungugu iyo igeze mu mubiri wacu ihura n’umwuka mwiza winjiriye mu bihaha bigafasha iminsi kwaguka no gutembereza amaraso neza bikaturinda ibibazo byo kurwara nka rubagimbande, izindi zifitanye isano n’itembera ry’amaraso.

Irinda indwara z’uruhu

Kuberako ikungahaye kuri Vitamine B, na C igira uruhare runini mu gutunganya uruhu rukanoga neza ndetse ikanaturinda cancer y’uruhu.

Isukura umwijima

Kubera ko Betterave ikungahe ku myunyungugu itandukanye irinda amaraso kuvura no kuzaho umugese bityo igira uruhare runini mu gusukura Umwijima ugasohora imyanda ndetse ikanirukana ibinure bifata ku mwijima.

Irwanya kandi ikarinda kwiyongera kwa cancer

Kubera ikinyabutabire cya Betanine kiboneka cyane muri Betterave kirwanya utunyangingo tubi twa cancer cyane cyane nk’iya prostate, Cancer y’ibihaha, Cancer y’impyiko ndetse na kancer y’uruhu, irinda kandi gukwirakwira k’uturemangingo turwaye mu mubiri.

Irinda impatwe

Kuberako ikize ku butare ifasha mu igogora ndetse ikanongera ubushobozi bw’utwenge two mu mara dushinzwe gukamura intungamubiri zikenewe mu byo twariye.

Igabanya ububare butewe n’imihango no gucura ku bagore

Bitewe n’ibinyabutabire bitandunye bigize Betterave , igira uruhare rukomeye mu kuringaniza imisemburo no kurinda ihindagurika ry’amatariki yo kujya mu mihango,igira kandi uruhare mu ikorwa ry’umusemburo w’uburumbuke wa œstrogènes (Soma ositorojene) bityo ikarinda kucura vuba.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND