RFL
Kigali

Wari uzi ko amazi arimo Cocombre ari umuti ukomeye ku buzima bwawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/06/2018 15:18
0


N'ubwo tuzi neza ko amazi ubwayo ari umuti ku buzima bw’umuntu ndetse tukaba tuzi neza ko Cocombre ubwayo ari ingirakamaro, ariko burya amazi avanzemo Cocombre ni umuti ntagereranywa ku buzima bw’umuntu.



Ese ni uwuhe mumaro wo kuvanga amazi na Cocombre kandi tuzi neza ko Cocombre ubwayo ifite hejuru ya 70% by’amazi muri yo?

Iyo umuntu avanze amazi na cocombre bimugirira akamaro gakomeye atakura mu mazi gusa ndetse atanakura muri cocombre ubwayo kuko ubusanzwe amazi azwiho gusukura umubiri no kurwanya umwuma naho cocombre izwiho kwirukana imyanda yose mu mubirwi w’umuntu.

Kuvanga amazi na Cocombre rero ukabinywa byirukana imyanda mu mubiri, bikarinda iminkanyari mu maso ndetse n’utuntu tw’umukara tuza ku ruhu bitewe n'uko rugenda rusaza. Kunywa amazi avanzemo cocombre bituma umuntu atagira inyota cyangwa se ngo asonze bya hato na hato ibyo bigatuma ibiro by’umuntu bigabanuka kuko ataryagaguye.

Bitewe na potassium yiganje muri cocombre, iyo uyivanze n’amazi bigira ubushobozi bwo kurwanya sodium itera zimwe mu ndwara z’umutima, stroke n’izindi zifite aho zihuriye n’umutima.

Uruvange rwa cocombre n’amazi bifasha gukomera kw’imikaya bitewe na silicium irubonekamo bigatuma imikaya y’umuntu ikomera kurusha uko yari imeze. Kunywa uruvange rwa cocombre n’amazi ni umuti ukomeye ku bagore batagira amavangingo kuko uwayanyoye agira amavangingo menshi cyane bityo kubaka urugo bikoroha.

Uribaza uti ese uruvange rwa cocombre n’amazi bikorwa bite?

Nta kidasanzwe ni ugufata ikirahure cy’amazi ubundi ugakatiramo udusate 4 twa cocombre ukayanywa nyuma y’iminota 30 ubikoze. Iyo bigenze gutyo buri gihe uba uri gufasha umubiri wawe kugubwa neza cyane ko nta n’imyanda iba ikiwurimo bitewe n’uko uko unywa amazi kenshi ari nako ujya mu bwiherero kuyasohora, ibyo rero bituma umubiri uhora uguwe neza buri gihe.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND