RFL
Kigali

Wari uzi ko amata y’ihene afite akamaro gakomeye kurusha ay’inka?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/04/2018 9:52
0


Nubwo amata y’ihene azwi ku izina ry’amahenehene, amatihene cyangwa se amashunushunu adakunze gukoreshwa nkuko ay’inka akoreshwa ariko burya ngo ni yo afite intungamubiri nyinshi kuruta iziri mu mata y’inka akunzwe n’abantu batari bacye ku isi.



Ese amata y’ihene afite akahe kamaro ku buzima bw’umuntu?

Iyo ugenzuye neza usanga amata y’ihene ntaho ataniye cyane n’ay’inka kuko urebye intungamubiri zose ziri mu y’inka ziri no mu y’ihene gusa harimo itandukaniro aho: Amata y’ihene arusha ubushobozi cyane ay’inka mu bijyanye no gutunga umubiri, Vitamine A iboneka mu mata y’ihene yikubye inshuro ebyiri iboneka mu mata y’inka;

Vitamine D dusanga mu mata y’ihene yikubye inshuro enye iyo dusanga mu mata y’inka. Ikindi kandi mu mata y’ihene habamo vitamine C nyinshi kurusha iyo dusanga mu mata y’inka. Mu mata y’inka habamo vitamine B gusa, ariko mu y’ihene habonekamo B2, B9 ndetse na B12. Mu mata y’ihene dusangamo calcium nkeya ndetse na phosphore nkeya. Ikigero cya potassium na magnesium kiboneka mu mata y’ihene kiri hejuru cyane kurusha ikiba mu mata y’inka.

Amata y’ihene ntaho atandukaniye na gato n’amashereka y’umubyeyi wonsa ari nayo mpamvu ku bazi neza akamaro kayo baha umwana muto amata y’ihene mu gihe nyina adashoboye kumwonsa cyangwa adahaza umwana. Amata y’ihene burya ngo ntaho ahuriye n’ay’inka kuko ay’ihene araryohera cyane kurusha ay’inka.

Amata y’ihene ni ingenzi ku bana bafite imikurire mibi kurusha uko umuntu yabaha ay’inka gusa nanone mbere yo guhindurira umwana amata wamuhaga bisaba inama za muganga birashoboka ko hari intungamubiri yabona mu mata y’ihene bigasaba ko muganga akugira inama yo kuyamuha cyangwa gukomeza kumuha ayo asanzwe anywa. Urubuga sports-sante ruvuga ko amata y’ihene atari ingenzi ku bana bato gusa ahubwo n’umuntu mukuru ayanyoye yamugirira akamaro kuruta ay’inka.

Src:sports-sante.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND