RFL
Kigali

Waruziko amashashi (sachets) akoze muri Alminium agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/06/2018 13:43
0


Ubusanzwe amashashi akoze muri alminium akunze gukoreshwa cyane mu gikoni, mu ma hotel, ama restaurant kugirango yifashijwe mu gufunga neza ibiryo kugira ngo bishye, kubipfundikira no kubitwara bikagera aho bigera bigishyushye.



Ariko se ikoreshwa ry’aya mashahi rifite ubuziranenge?

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubushyuhe bw’ibiryo buba buri muri aya mashashi bushobora gutera indwara zitandukanye nk’indwara yo kwibagirwa, kugira ibibazo mu bwonko n’izindi.

Ibi byatangajwe na Chris Exley umwe mu bahanga mu bijyanye n’ubugenge muri kaminuza ya Keele mu gihugu cya Angleterre ubwo yasangaga benshi bu barwaye indwara yo kwibagirwa ari yo Alzheimer mu ndimi z’amahanga baba baragiye bafata amafunguro yabitswe muri ya mashashi ya Alminium, bitewe n’uko ibiryo byabitswemo biba bishyushye byangiza ya mashashi akagenda avungukaho udu cellules duto tutagaragarira amaso y’umuntu.

Uko umuntu arya ibiryo byaturutsemo rero akaba ari nako arya twa twanda tutagaragara ari byo bivamo ya ndwara yo kwibagirwa ndetse akagira n’ibindi bibazo bikomeye mu bwonko akazagera aho atakaza ubwenge burundu. Si ibyo gusa rero kuko hari n’izindi ngaruka ziterwa n’aya mashashi ya alminium zirimo kurwara indwara nka; Izifata mu myanya y’ubuhumekero, gusaza imburagihe, kujya gukoresha ibizamini bya ADN ntubone igisubizo nyacyo, kanseri zitandukanye ziganjemo iy’amabere, kurwara ibihaha nk'uko ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Innsbruck muri Autriche bubigaragaza.

Kuri iki kibazo, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko ubusanzwe umubiri w’umuntu wirukana imyanda ya alminium biciye mu mwanda umuntu yituma no mu nkari, gusa ngo iyo alminium yamaze kuba nyinshi mu mubiri ni byo bishobora gutera zimwe mu ndwara zitandukanye twavuze haruguru.

Src: sante.lefigaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND