RFL
Kigali

Wari uzi ko amarangamutima yawe agera ku mwana mu gihe utwite?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/05/2018 13:23
0


Umubyeyi wese utwite ngo akwiriye guhorana ibyishimo igihe icyo ari cyo cyose kubera ko imyitwarire ye igera ku muziranenge atwite, ni ukuvuga ko niba ababaye, umwana na we agomba kubabara byanze bikunze kandi niba nyina yishimye umwana na we aba afite ibyishimo aho ari mu nda ya nyina.



Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi, twifuje kubagezaho uko umubyeyi akwiye kwitwara mu gihe ategereje umunezero wo kuzakikira umwana. Ubushakashatsi ducyesha impuguke ebyiri zo muri kaminuza ya Rennes mu Bufaransa bwerekana ko amarangamutima yose umubyeyi agize yaba ameza cyangwa se amabi ahita agera ku mwana atwite kabone n’aho yaba akiri urusoro, aha banavuga ko iyo umubyeyi akunda kwiheba no guhangayika bituma umwana abyaye akurana imico mibi, ntagire ubwenge bwinshi, agahorana imyitwarire itari myiza ugereranije n’abandi bana.

Gusa muri iki gihe ngo bisaba ubwitonzi n’ubushishozi bwinshi ku babana n’uyu mubyeyi kuko amarangamutima ye yigaragaza vuba ugereranije n’uko yari abayeho mbere atarasama bivuze ko ikintu kibabaje, umubyeyi we kimubabaza bikabije ndetse n’igishimishije usanga ku mubyeyi cyamushimishije bikabije ari nako bihita bigera ku mwana ako kanya. Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragje ni uko mu gihe umubyeyi afite ubwoba bukabije bwo kuzabyara yibaza uko bizagenda, icyo gihe bigera ku mwana ako kanya ndetse bikaba byanatuma avuka ananiwe kubera iyo mpamvu.

Ikindi kandi mu gihe inda igeze mu mezi atanu aho umubyeyi aba yumva umwana akina mu nda, ngo ni byiza kumwereka ko muri kumwe ukora ku nda ndetse ukamuganiriza kuko ibi bibasha gutuma umwana akurana ubuzima bwiza iyo bitabaye ibyo rero niho usanga umwana wakuranye ubuzima bubi mu nda avukana amarira menshi agahora arira cyane bitewe n’uko nyina yabaga atameze neza mu gihe amutwite.

Ibi byashimangiwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Lancaster aho umwana ashobora kumva uburyohe bw’ikintu umubyeyi ariye ndetse ngo abasha no kurira cyane cyangwa guseka cyane ari mu nda ya nyina. Ibi bivuze ko umubyeyi utwite akwiye kwigengesera cyane ndetse akabifashamo n’abo babana kugira ngo mu gihe cy’amezi icyenda bazabone umwana w’agatangaza utarushya, udapfa kurira mbese ubaha amahoro ndetse akazanakurana ubwenge kuko yabitojwe ataravuka.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND