RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abana bakeneye microbe kugira ngo babasha kubaho neza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/08/2018 13:04
0


Nubwo rimwe na rimwe ababyeyi babwirwa kwita ku isuku y’abana babo aho baba bagomba kubasukura ndetse no kubaha imwe mu miti isohora imyanda mu mubiri wabo kugira ngo bagubwe neza ariko ubushakashats buvuga ko ari byiza kureka umwana akarya microbe.



Ibi byatangajwe n’umwe mu bahanga mu bijyanye n’ubumenyamuntu Marie Claire Arrietta aho ashimangira ibyavuzwe haruguru anagaragaza ko uko umwana agirirwa isuku nyinshi ari nako aba atarinzwe rwose. 

Ibi bishingirwa ku kuba iyo umwana akivuka aba umubiri we uba ufite ubushobozi buke bwo kwirinda ariko uko agenda ahura na microbe ni nako umubiri ubasha kwishakamo imbaraga zo kwirinda ubwawo ariko iyo ababyeyi bakomeje kumuha ya miti yica microbe ari yo izwi nka antibiotique, umubiri ntuba ukibashije kwirinda ubwawo bidasabye za antibiotique.

Ubushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko kugurira umwana isuku ihagije cyane bituma umubiri ugira ubwivumbure akaba yagira na za infection zitandukanye, ibi bishngirwa ku kuba abana bavuka mu cyaro baba bafite ubwirinzi bw’umubiri buhagije kuruta abatuye mu mijyi, aha ntidushatse kubabwira ngo mupakire ibintu muve mu mijyi mujye mu byaro ahubw bishatse kuvuga ko uko abana bahura na microbe ari nako bagira ubwirinzi bw’umubiri kuruta babandi badahura nazo kenshi.

Aba bahanga kandi basaba ababyeyi gushishikariza abana gukina n’amatungo yo mu rugo nk’imbwa yangwa injagwe kuko kuri bo bigabanya kugira ubwivumbure bw’umubiri ku cyigero kingana na 33%, ikindi basaba ababyeyi ni ukureka abana bagatora ibyo bashatse n’iyo baba bashyira mu kanwa ndetse ngo si byiza guhora wita ku ntoki zabo uzisukura.

Niba umwana akambakamba mureke abikorere ku butaka, mureka ajye aho ashatse hose, akine n’ibyo abonye byose bizamufasha guuma umubiri we ubasha kwishakamo ubwirinzi bwa microbe zishobora kumwinjira ho guhora umurinda kujya hasi cyangwa ngo umubuze uburenganzira bwo kwisanzura uko abishaka.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND