Hari ababyeyi benshi bakora amakosa akomeye yo kunywera itabi iruhande rw’abana babo cyangwa se bakabajyana bakabegereza abanywi b’itabi ariko ubushakashatsi bwamaze kugaragaza ko imyotsi y’itabi igira ingaruka zikomeye ku bana ariko izo ngaruka zikazagaragara baramaze kuba bakuru
Izo ngaruka rero zirimo kurwara indwara y’ibihaha ndetse na asima kandi ngo iyo izo ndwara zabafashe cyera biba bigoranye ko bakira byoroshye
Mu gihe kingana n’imyaka 22, abashakashatsi basuzumye abantu ibihumbi 70000 batigeze banywa itabi, nyuma baje kubabaza niba barigeze babana n’abanywi b’itabi bakiri abana barabyemeza
Ubushakashatsi rero bwaje gusanga 31% by’aba bantu baranduye indwara y’ibihaha ndetse ari nayo ishobora kubahitana
Amakuru ducyesha Ryan Diver umwe mu bahanga mu bijyanye na kanseri y’ibihaha wari unahagarariye ubu bushakashatsi yemeza neza ko abana bahuye n’abanwi b’itabi kenshi ari nabo bakunze kurwara indwara y’ibihaha ndetse na asima( asthma) mu gihe bageze mu za bukuru
Ryan kandi akomeza avuga ko waba ukuze cyangwa se uri muto, guhura n’umwotsi w’itabi byanze bikunze bikugiraho ingaruka ariko zitari iz’akanya gato
Impamvu aba bashakashatsi baburira buri mubyeyi kujya kure y’abana mbere yo kunywa itabi nuko bigaragaye vuba yuko nubwo waba utarinywa ariko umwotsi waryo ukakugeraho ushobora kukwangiza nk’uwarinyweye, ikindi nuko mbere aba bahanga bitaga cyane ku kureba ingaruka za vuba z’abanywi b’itabi ntibarebe ku ngaruka zaba ku batarinywa ariko bahura n’umwotsi waryo
Aba bashakashatsi basoza bagira inama buri mubyeyi wese wanyweraga itabi iruhande rw’abana ndetse n’abagore batwite ko bakwiye guhindura imyitwarire yabo kuko baba bari kwiyangiriza ejo heza h’imiryango yabo
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO