RFL
Kigali

WARI UZIKO: Quavo byamutwaye iminota 5 gusa ngo ahimbe igitero cye mu ndirimbo ‘I am The One’ ya DJ Khaled

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/07/2017 7:01
0


‘I am The One’ ni indirimbo iri kubica bigacika yaba muri Amerika ndetse no mu Rwanda biragoye kugira ngo bube bwakwira umuntu wumva radiyo cyane atayumvise. Umuhanzi Quavo ni umwe mu baririmba muri iyi ndirimbo, ngo byamufashe iminota itanu gusa kugira ngo abe arangije guhimba igitero cye muri iyi ndirimbo.



Ibi byatangajwe na DJ Khaled ubwo yari mu kiganiro na Billboard asobanura amavu n’amavuko y’iyi ndirimbo. Yagize ati “Nahamagaye Quavo ndamubwira nti hano mfite indirimbo, ndabikubwiye izaba ubukombe. Ndagushaka ngo uyiririmbemo. Nuko ahita ambwira ati ‘Khaled, icyo wifuza cyose turi kumwe’ nuko tujya muri studio indirimbo dufata amajwi yayo, twayikoreye muri studi Michael Jackson yakoreyemo Thriller. Quavo n’abandi bo mu itsinda rya Migos bajemo. Nabakiniye ingoma Quavo ahita avuga ati ‘ibi bintu ni byiza’. Byamutwaye iminota 5 yumva ingoma gusa ahita ashyira aho igitero biba birarangiye”

Quavo byamutwaye iminota 5 gusa ngo abe arangije guhimba igitero cye muri 'I am The One'

DJ Khaled akomeza asobanura ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje ari kumwe na Justin Bieber mu rugo rwe hanyuma bagahita bakora inyikirizo. Yakomeje avuga ko Chance The Rapper we yakoze igitero cye igihe ubwo yari Malibu asangira n’umuryango we, Lil Wayne we ngo yari yishimiye cyane guhamagarwa na DJ Khaled ku yindi ndirimbo dore ko hari izindi ndirimbo bagiye bakorana zakunzwe ku buryo bukomeye nka Welcome To My Hood, We Takin’ Over n’izindi.

Quavo ni umwe mu bagize itsinda Migos risanzwe riririmba injyana ya Hip Hop, niwe uririmba igitero cya mbere muri iyi ndirimbo nyuma ya Justin Bieber uririmba inyikirizo. Iyo minota 5 yahise ahimba ibi:

Yo, yo. Quavo

I'm the one that hit that same spot. Hit it.

She the one that bring them rain drops, rain drops.

We go back, remember criss-cross and hopscotch, hopscotch?

You the one that hold me down when the block's hot, hot.

I make your dreams come true when you wake up. Dream.

And your look's just the same without no make-up, eh.

Had to pull up on your mama, see what you're made of. Mama.

Ain't gotta worry 'bout 'em commas 'cause my cake up, hey

You can run inside my life from that fame bus

'Cause I promise when we step out you'll be famous, yeah

Modern day Bonnie and Clyde what they named us. Why?

'Cause when we pull up—prr prr—all angles

DJ Khaled yakoresheje ifoto y'imfura ye Ahsad Khaled ufite amezi 8 gusa kuri cover ya alubumu ye nshya 'Grateful' ari nayo iriho iyi ndirimbo 'I am The One'

I am The One ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ya 10 ya DJ Khaled yise ‘Grateful’. Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki 28 Mata 2017 ndetse yabaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard Top 100, bikaba byari ubwa mbere DJ Khaled, Quavo na Chance The Rapper bagize indirimbo ije kuri uyu mwanya, naho kuri Justin Bieber ni ubwa 4 naho Lil Wayne bikaba ubwa 3.

Kanda hano urebe “I am The One”, indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND