RFL
Kigali

WARI UZIKO: Hari abanyafurika babayeho mu kato gakabije mu Buhinde, banafatwa nk’abateramwaku

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/12/2018 17:51
1


Mu myaka igera kuri 500 yashize hari abanyafurika bavanywe kuri uyu mugabane bajyanywe n’abakoloni b’abazungu. Bamwe muri bo baje gutoroka ubwato bw’abakolini batorongerera mu mashyamba yo mu Buhinde. Aba banyafurika bitwa “Siddi” ntibishimirwa n’abaturanyi babo ndetse ngo bafatwa nk’abateramwaku.



Aba banyafurika bagera kuri 70,000 bikekwa ko bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba, agace n’u Rwanda ruherereyemo, gusa nabo ubwabo bavuga ko btazi neza agace bakomokamo muri Afurika. Bavuga ururimi rw’abahinde gusa bakavuga ko bagifite udusigisigi tw’umuco wo muri Afurika. Bibera mu byaro byo mu mashyamba ndetse ngo kuba mu mujyi birabagora cyane ahanini kubera ivangura ribakorerwa.

Inkuru y’aba banyafurika yashyizwe muri filime ngufi yakozwe na Asha Stuart, umufotozi akaba anakora filime zerekeye imibereho y’abantu mu bice bitandukanye by’isi. Iyi filime yayikoreye ikigo National Geographic Society. Aba birabura bakomotse kuri Afurika bitwa ‘Siddi’, bikaba bisobanura ‘Abasobanukiwe’. Ubuzima bazi, ni ubwo mu ishyamba, dore ko abasekuruza babo ari ho bahungiye, kure rwagati mu mashyamba y’inzitane aho abakolini batari kubasha kubatahura.

Image result for african siddi indian

Bamenyereye ubuzima bwo mu buhinde bamazemo ibinyejana

Ramnath Siddi ni umwe mu bakomoka muri uyu muryango, ndetse asobanura inkuru y’imibereho ya bene wabo. Avuga ko benshi muri bene wabo bahitamo gukomeza kwibera mu mashyamba kurusha uko bakwimukira mu mijyi, benshi batuye mu duce twa Karnataka, Gujarat, Maharashtra na Hyderabad. Mu gace ka Karnataka gusa habarirwa abagera kuri 35,000. Bizera cyane ko Afurika ibari mu mutima n’ubwo bari kure cyane yayo.

Abahinde babaha akato bakanabafata nk’abateramwaku

Abahinde kavukire baturanye n’aba bakomoka muri Afurika ngo ntibigeze babakira ngo bisange nk’abandi banyagihugu. Ramnath Siddi avuga ko benshi baba batekereza ko atumva ibyo bavuga, nyamara ngo aba yumva amagambo atari meza bavuga ku miterere y’umubiri we, ati “baba bavuga ngo mfite uruhu rusa nabi, ngo mfite imisatsi yumagaye….”.

Usibye ibi, ngo aba banyafurika bakigera mu buhinde bahise bayoboka idini ya Hindu, dore ko ari yo dini benshi mu batuye muri aka gace ka  Karnataka babarizwamo. Imigenzereze y’iri dini kandi yashinze imizi mu mibereho ya benshi mu bahinde. Muri Hindu kandi hagiye harimo ibyiciro, uko ibyiciro bigiye bisumbana niko abantu bagenda barushanwa n’agaciro. Aba banyafurika babarizwa mu cyiciro cyo hasi cyane kandi abakibarizwamo bafatwa nk’abantu umuntu akoraho akandura.

Image result for african siddi indian

Uku gufatwa nk’aho batera umwaku bituma bahabwa akazi n’abahinde ariko no kubagaburira ntibabahe mu byo nabo bariramo, bo barira mu makoma kandi bagasabwa guhanagura cyane aho bairirye no kujugunya ya makoma kure, kuko ngo aho bakoze hafatwa nk’ahahumanyijwe.

Aba banyafurika kandi bahora ku gitutu cyo kwimuka, dore ko abaturanyi babo baba batabifuza, kabone n’ubwo baba bafite ibyemezo by’ubutaka batuyeho. Bahabwa akato kandi bakanabigaragarizwa ku buryo ubuzim bwabo ari ubukene n’akarengane nyamara nta yandi mahitamo bafite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jiji5 years ago
    Nyagasani aborohereze





Inyarwanda BACKGROUND