RFL
Kigali

WARI UZI KO: Weekend iramutse imara iminsi 3 umusaruro ushobora kwiyongera n’umuntu akagira ubuzima bwiza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/02/2017 10:09
0


Nubwo abantu bakunda kwibwira ko iminsi ibiri y’ikiruhuko cya week-end(ni ukuvuga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru) ihagije kugirango umuntu aruhuke neza asubire mu kazi ku wa Mbere ameze neza, ibi ngo ntabwo bihagije ku buzima bwa muntu ahubwo weekend yagakwiye byibuze guhura n’iminsi itatu yuzuye y’akaruhuko.



Mu minsi 7 igize icyumweru ngo haramutse hakozwemo ine gusa, ibi byafasha kugabanuka kw’indwara, bikongera umusaruro mu kazi, bikanatuma habaho kuringanira hagati y’ubuzima bwa kazi cyangwa bw’umwuga n’ubuzima busanzwe bwa muntu.

Ibi ni ibyatangajwe n’inzobere mu mibereho n'imibanire y'abantu(sociologue)witwa Alex Williams, usanzwe ari n’umwarimu muri kaminuza ya City University y’i Londres mu Bwongereza. Iyi nzobere ihamya ko haramutse hubahirijwe iminsi itatu ya weekends bwaba uburyo bwiza kandi bworoshye bwafasha bwo kugabanya ingaruka ku mibereyo ya buri munsi y’ubuzima bwa muntu ndetse bikanongera umusaruro w’ibyo dukora.

Nkuko mu nyandiko ye, Alex Williams yabigaragaje, ngo nko ku bantu basanzwe bagira amahirwe yo guhabwa umunsi w’inyongera w’ikiruhuko, abagira inama yo kuzagerageza umunsi nk’uwo ku wa Mbere kugirango bakwize iminsi itatu, ubundi bazareba uko bazasubira mu kazi bahagaze. Uyu mugabo avuga ko ibi bifasha by’umwihariko ubuzima bwo mu mutwe(imitekerereze), bikongera ingufu z’umubiri, n’ubuzima rusange bw’umubiri udasize nanone imibanire n’abandi.

Ibi uyu mugabo avuga ntabwo ari amakabyankuru cyangwa ibintu bidafite gihamya kuko nko muri Utah ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ubu buryo bwageragejwe gukoreshwa kuva mu 2009 ubwo umunsi wo ku wa Gatanu bawongereye mu minsi y’inyongera y’ikiruhuko, ngo mu mezi 10 gusa ibi bitangiye gushyirwa mu bikorwa hahise haboneka inyungu ingana na 1,36 ya miliyoni z’amadorari y’Amerika.

Source: 7sur7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND