RFL
Kigali

WARI UZI KO: Umugore ukuze kurusha abandi akomoka muri Jamaica, akaba yarahoze ari umukozi wo mu rugo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/04/2017 8:09
0


Magingo aya Violet Moses-Brown umukecuru w’imyaka 117 w’umunya-Jamaica, kuri ubu ni we mugore ukuze kurusha abandi ku isi. Ni nyuma y'aho muri weekend ishize umugore wari ufite aka gahigo yitabye Imana.



Ku wa Gatandatu ushize tariki ya 15 Mata uyu mwaka ni bwo Emma Morano, umutaliyanikazi wafatwaga nk’uwatanze abagore bose bariho kubona izuba, ndetse yari umuntu umwe rukumbi wari ukiriho wavutse mu kinyejana cya 19 ni ukuvuga mbere ya 1900 yitabye Imana aguye iwe mu rugo ahitwa Verbania.

Nyakwigendera akimara kwitaba Imana, yahise asimburwa n’uyu munya-Jamaicakazi Violet Moses-Brown wavutse muri Werurwe 1900. Minisitiri w’intebe wa Jamaica ni we wabaye uwa mbere wishimiye gutangariza isi iyi nkuru abinyujije kuri Twitter aho yashimiraga uyu mugore.

Violet

Minisitiri w'intebe wa Jamaica, Andrew Holness yasakaje iyi nkuru

Imirire inogeye, kimwe mu byamufashije kuramba…

Iyo umubajije ibanga yakoresheje kugira ngo arambe, aguhamiriza ko mu mibereho ye yitondeye ibyo arya akirinda kurya inyama ariko cyane cyane kikaba ari ikizira kuri we kurya ingurube cyangwa inkoko. Avuga ko yishimira byibuze kurya amafi n’intama. Ibirayi nabyo ni indyo ye yishimira kandi agakunda kurya imbuto zirimo amacunga n’imyembe.

Mu gihe cye Violet yari umudozi, yakoze akazi ko mu rugo, n'umuhinzi w’ibisheke. Uku karamba kwe bishobora kuzaba iby’umuryango kuko kuri ubu umuhungu we w’imyaka 95 y’amavuko nawe agihumeka umwuka w’abazima akaba ariwe wita kuri nyina. Uyu muhungu we kandi yaninjiye mu gitabo cy’abanyabigwi (Guiness de record) nk’umuntu ukuze ugifite umubyeyi ukiriho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND