RFL
Kigali

WARI UZI KO: Norvege aricyo gihugu cya mbere ubu gifite abaturage banezerewe ku isi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/03/2017 15:21
0


Igihugu cya Norvege cyaje ku isonga mu bihugu binezerewe ku isi aho cyasimbuye ku mwanya wa mbere Danemark. Ni mu kegeranyo cya raporo ya World Happiness ya 2017 yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere w'iki cyumweru i Newyork.



World Happiness Report ni gahunda iri ku rwego rw’isi yatangijwe n’umuryango w’abibumbye(ONU) mu mwaka wa 2012 mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye, akaba ari ku nshuro ya gatanu iyi raporo ishyize ahagarara uburyo ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage bishimye kandi batekanye, aho bakurikiza ibintu by'ingenzi birimo ikigero cya ruswa mu nzego za leta n'abikorera, icyizere cyo kubaho igihe kinini neza, ubwisanzure, ubuntu, gufashanya hamwe n'agaciro k'umusaruro mbumbe abaturage b'imbere mu gihugu babasha kwinjiza ku mwaka(PIB).

Igihugu cya Norvege ni ku nshuro ya mbere cyabaye icya mbere aho cyakurikiwe na Danemark yari isanganywe uyu mwanya, Islande, Ubusuwisi, Finlande, u Buholandi na Canada yaje ku mwanya wa 7 ari nacyo gihugu cya mbere kitabirizwa ku mugabane w’u Burayi cyaje hafi.

Mu bindi bihugu bikomeye twavuga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 14, u Bufaransa ku mwanya wa 31, u Bwongereza ku mwanya wa 19, u Budage ku mwanya wa 16, u Bubiligi ku mwanya wa 17, Esipanye iri ku mwanya wa 34, u Butaliyani ku mwanya wa 48.

Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko mu bihugu 155 byakorewemo ubushakashatsi byagaragaye ko byinshi mu bihugu byo muri Afrika yo munsi y’ubutayo bwa Sahara biri inyuma kuri uru rutonde birimo Soudan y’Amajyepfo, Liberia, Guinée, Togo, Rwanda, Tanzanie, Burundi na République centrafricaine iza ku mwanya wa nyuma, ndetse na Syria na Yemen byazahajwe n’intambara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND