RFL
Kigali

WARI UZI KO: Kwica itungo rifite ubwoba bituma inyama zaryo zisharira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2017 7:02
1


Ubusanzwe ubwoba ni ikintu gikomeye cyane ku kiremwamuntu kandi kiranga umuntu muzima kubera ko bavuga ko umuntu utagira ubwoba nta n’ubwenge aba agira.



Ibi bishatse kuvuga ko umuntu wese aho ava akagera ashobora kugira ubwoba bitewe n’ikintu runaka abonye cyangwa se kimubayeho. No ku nyamaswa cyangwa itungo ryo mu rugo rero niko bimeze kuko nayo ibasha kugira ubwoba mu gihe ibonye hari indi nyamaswa cyangwa umuntu ushaka kuyigirira nabi bikaba byatuma ikuka umutima cyangwa igakora ibyo itakagombye gukora nko kwitabara ishaka kuryana kabone n’iyo yaba ari itungo ryo mu rugo risanzwe ritaryana.

Ku matungo yo mu rugo asanzwe aribwa rero ho biratangaje cyane kuko inzobere mu by’ubuzima ndetse n’abahanga batandukanye bagaragaza ko iyo umuntu agiye kubaga itungo akabanza kuryirukankana, kuryica urubozo, kuryereka ko agiye kuryica cyangwa akaritera ubwoba mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bituma rigira ubwoba bukabije noneho wajya kurya inyama zaryo ugasanga zirasharira ku buryo bukomeye.

Aha twavuga nk’imbata, dindo cyangwa inka, iyo umuntu agiye kubyica bimusaba kwitonda ndetse agakora ibishoboka byose ntabyereke ko afite umugambi wo kubyica kuko nubwo bitabasha kuvuga ariko nabyo bigira ubwoba. Urugero nko ku mabagiro atandukanye usanga bashorera inka bakayihagarika nk’aho igiye kunywa amazi ubundi bakayigwa gitumo bitewe n’uko iramutse yishwe yagize ubwoba ikabimenya, bwa bwoba butuma inyama zayo zose zisharira ntizibashe kuribwa.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muba6 years ago
    Islam ya bimenye kera mu Myakka irenga igihumbi na magana iyo ugiye kubaga itungo ni cyuma ugomba kugenda wagihishe kd wa gityaje cyane





Inyarwanda BACKGROUND