Nubwo ubusanzwe kuryama ari byiza ku buzima bw’umuntu kuko bifasha byinshi birimo kuruhuka neza umuntu agasubiza ubwenge ku gihe n’ibindi ariko ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko kuryamira bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu
Ubusanzwe kuryama nijoro ntibigira uko bisa kuko bifasha umutima kugubwa neza, bigabanya umunaniro mu mubiri w’umuntu, bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya diabete, bituma ubwonko bwibutsa busubira ku murongo n’ibindi byinshi tutarondoye
Aha rero icyo twagendereye ni ukuvuga kuri zimwe mu ngaruka ziterwa no kuryamira ari zo:
Kwibagirwa bya hato na hato
Kurwara indwara y’agahinda gakabije
Guhorana umunaniro udashira
Kugira umubyibuho ukabije
Kongera diabete
Kurwara zimwe mu ndwara zifata umutima n’ibindi byinshi
Birimo kugira udubazo mu bwonko
Ibi byashimangiwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 10000 barimo abafite imyaka 42 kugeza kuri 81 mu gihe kingana n’imyaka 10, ibisubizo byabonetse byagaragazaga ko abantu baryama amasaha arenga umunani ku munsi bagira ibyago byo kugira utubazo mu bwonko ku kigero kingana na 46%
Uretse ibyo kandi, Dr, David Gozal, umwe mu bahanga muri kaminuza y’ubuganga I Chicago avuga ko niba uri umuntu ukunda kuryamira ukwiye kumenya ko icyo ari ikimenyetso kibi cyane cya depression. Kanseri cyangwa se ikindi kibazo cyo mu bwonko
Nyuma yo gusoma iyi nkuru rero ni byiza ko wimenyereza kuryama amasaha yabugenewe kugirango ubashe kurwanya bya bibazo by’ubuzima bwavuzwe haruguru
Src: amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO