RFL
Kigali

WARI UZI KO: Inyama zitukura zishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/08/2017 15:05
0


Inyama zitukura ngo zigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, nubwo zifite abakunzi batari bacye hirya no hino ku Isi. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iyo izi nyama ziriwe cyane zishobora kwangiza umubiri w’umuntu.



Nkuko tubikesha Topsante, ubushakashatsi buherutse gukorwa na National Cancer Institute muri werurwe 2016, bugaragaza ko ku Isi abantu barenga ½ mu myaka 10 ishize barwaye umutima na Cancer bitewe no kurya inyama zitukura

Ni gute izi nyama zangiza umubiri w’umuntu?

Kubera ko amatungo asigaye akingirwa, akavuzwa, akarya ibiryo mvaruganda ndetse agahora hamwe amaraso ntatembere, ngo bituma yuzurwa n’indwara nyinshi cyane. Impamvu z’ingenzi ubushakashatsi bwagaragaje zikwiye gutuma uhagarika cyangwa ukagabanya cyane inshuro urya inyama by’umwihariko izitukura ni izi zikurikira:

Inyama nyinshi zishobora gutera gukomera kw’imitsi bitewe n’ikinyabutabire kiba mu nyama cyitwa ‘Carnitine’ maze bigateza ibibazo by’indwara z’umutima. Inyama zishobora gutera umubyibuho ukabije bitewe n’ibinure byinshi. Uwamenyereye kurya inyama kandi, zishobora kumutera kubura appétit agahora azirarikiye.

Inyama zidahiye neza cyangwa zidapimye, zishobora guteza ibibazo umubiri, harimo kurwara indwara zituruka ku matungo, urugero nko mu nyama z’ingurube habamo ‘nematode’. Kuri bamwe bakunda kwitegereza amatungo abagwa, bishobora kubaviramo kubura impuhwe muri bo bagatakaza ubumuntu.

Inyama nyinshi zitera kororoka kwa ‘bacteria’ ziba mu gifu bikaba byongera amahirwe yo kukirwara.Inyama zituma umubiri utakaza amazi menshi mu igogora. Inyama zishobora kumara icyumweru mu mara, bikaba byayateza ikibazo.Inyama zongera amahirwe yo kurwara diabetes (type 2 diabetes). Inyama zitera cancer na zimwe mu ndwara z’ubwonko nka Alzheimer.

Ibi byose biri muri raporo izi mpuguke zise "Food, Nutrition, Physical Activity, and the Prevention of Cancer: a Global Perspective" aho zigaragaza ko inyama zitukura zishobora kuba intandaro y’uburwayi bw’umutima n’indwara zifata imiyoboro y’amaraso,

Si byiza guhita ufata icyemezo cyo kureka inyama zitukura utabitekerejeho

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko guhagarika kurya inyama Atari icyemezo cyo guhubukira utaratoranya icyo kuzisimbura, kuko ngo nubwo zifite ingaruka mbi ku mubiri zirimo intungamubiri nka iron, zinc, phosphorus, vitamin B12 na proteins nyinshi, ariko soya n’ibiyikomokaho, ubunyobwa, ibishyimbo, amashaza, ingano, ibigori, amasaka, avoka, epinari, ibijumba na carrots ibi byose birimo intungamubiri nk’izishobora kuboneka mu nyama zitukura.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND