RFL
Kigali

WARI UZI KO: Indwara y’ibisazi by’imbwa ntabwo ikira, uko yandura, ibimenyetso byayo n'uko wayirinda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/09/2017 8:02
0


Indwara y’ibisazi by’imbwa ni imwe mu ndwara zihangayikishije benshi ku isi kuko ari yo ndwara iterwa n’inyamaswa kandi uwayirwaye akaba adashobora gukira.



Inyarwanda.com yashatse kumenya byinshi kuri iyi ndwara iteye ubwoba, maze yegera Dr.Jose NYAMUSORE umuyobozi ushinzwe gukurikirana indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC agira ibyo adutangariza.

Inyarwanda: Ese indwara y’ibisazi by’imbwa iteye ite?

Dr Jose: Indwara y'ibisazi by’imbwa ni indwara y’inyamaswa ariko n’umuntu ashobora kuyandura, ikaba iterwa na virus ishobora gufata ubwonko bw’inyamaswa cyangwa se ubw’umuntu.

Inyarwanda: Ese yandura ite?

Dr Jose:Iyi ndwara umuntu ashobora kuyandura bitewe n’uko yarumwe n’imbwa ifite iyo virus cyangwa ikamurigata ahantu hari igisebe ifite iyo virus. Yakomeje avuga kandi ko atari ku mbwa gusa kuko n’injangwe ishobora kukwanduza mu gihe ifite iyo virus.

Dr Jose avuga ko bigoranye cyane kumenya ko warumwe n’imbwa ifite virus ishobora kugutera ibisazi by’imbwa kuko ngo umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa bigatinda bikagera ku mwaka utaramenya ko wanduye.

Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

-Kugira umuriro mwinshi cyane

-Kuribwa umutwe ku buryo bukomeye

-Kocyerwa aho warumwe n’imbwa ukumva hameze nk’aharimo ikinya

-Guta umutwe ugakanura cyane

-Kumoka nk’imbwa

-Gutinya amazi n’ibindi

Dr Jose NYAMUSORE anavuga ko iyo umuntu yamaze kugaragarwaho n’ibi bimenyetso aba atagifite amahirwe yo kubaho kuko indwara iba yamurenze. Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu mwaka wa 2016 bugaragaza ko buri mwaka, ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa  ihitana abantu bari hagati y’ibihumbi 26 na 55 biganjemo cyane cyane abana bari munsi y’imyaka 15.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaraza ko 95% by’abahitanwa n’iyo ndwara ari abo muri Afurika na Aziya. Imibare yakusanyijwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama mu mwaka wa 2016 yerekana ko abantu 431 bamaze kurumwa n’imbwa zikekwaho ibisazi bw’imbwa ndetse umuntu umwe byamuviriyemo urupfu. Impuzandengo yerekana ko buri kwezi nibura abantu 54 barumwa n’imbwa zicyekwaho iyo ndwara.

Dr Jose asoza avuga ko haramutse hagize umuntu urumwa n’imbwa akwiye kubanza koza igisebe n’amazi meza n’isabune byibura iminota 15 akabona kujya kwa muganga, aragira inama kandi abantu bafite imbwa cyangwa injangwe kwihutira kuzikingiza bakabana nazo zikingiye kuko iyi ndwara idakira. 

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND