RFL
Kigali

WARI UZI KO: Igihugu cya Misiri gishobora guca burundu amazina afite inkomoko i Burayi na Amerika

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/06/2017 9:06
0


Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 13/06/2017 ni bwo akanama ngishwanama k’inteko nshimategeko ya Misiri kahuye kugira ngo kaganire ku cyifuzo cy’itegeko ribuza ababyeyi guha abana babo amazina(prenoms) akomoka mu Burengerazuba bw’isi.



Abel Aziz Bedier, umwe mu bagize inteko nshingamategeko, akanaba ari we wazanye uyu mushinga, ubwo yasobanuriraga ikinyamakuru Egypt Independent akamaro k’iri tegeko yavuze ko ari mu rwego rwo gusigasira umurage n’umuco gakondo w’abanyamisiri. Ati"Gukoresha amazina yo mu burengerazuba bw’isi mu cyimbo cy’amazina y’Icyarabu bizagira ingaruka zitari nziza ku buryo bwacu bwo kubaho.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko kwita abana amazina nka "Lara" cyangwa "Mark" bishobora gutuma abana batakaza inkomoko(identité) yabo nyayo, ikindi kandi ngo kuvuga (prononcer) aya mazina biragorana rimwe na rimwe ku banyamisiri.

Iri tegeko niriramuka ryemejwe n’inteko nshingamategeko ya Misiri, umubyeyi uzabirengaho akita umwana we izina rikomoka mu Burengerazuba bw’isi ashobora kuzacibwa amande ari hagati y’ama Euro 50 na 240, ndetse hiyongereyeho no gufungwa amezi atandatu.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya Liberation, Hasni Abidi umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu bihugu by’abarabu na mediteraniya, yavuze ko bidakwiye ndetse bihabanye n’uburenganzira bwa muntu. Yagize ati “Iri tegeko riramutse ryemewe, bizaba bihabanye n’uburenganzira bw’ababyeyi bwo kwita abana babo uko babyifuza. Twibuke ko 10% by’abaturage ari aba copte (ni abakirisitu bo mu Misiri) kandi bahitamo kwita abana babo amazina nka Philippe (…) Ndakeka ko ari ivangura rirenze urugero.”

Tubabwire ko Misiri niramuka yemeje iri tegeko itazaba ari cyo gihugu cya mbere gitegetse abaturage babo amazina bagomba kwita abana babo. Mu 2014 Arabia Saoudite yafashe umwanzuro wo guhagarika amazina 51 mu yagomba kwita abenegihugu ngo kubera ko atari ajyanye n’umuco n’imigenzo rusange y’ubu bwami. Igihugu cya Danemark nacyo gifite amazina ibihumbi 7000 azwi ari nayo avamo ayo bita umwana uvutse. Ubushinwa, Ubudage na Nouvelle Zelande nabyo ni bimwe mu bihugu bizwiho gutegeka abaturage babo kwitondera amazina bita abana babo.

Src: aufeminin.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND