RFL
Kigali

Wari uzi ko: Ibyo umuntu yibuka byo mu bwana bwe haba harimo ibyo ubwonko bwihimbiye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/07/2018 19:15
0


Inkuru z’ibihe byahise zikunze kuba zuzuyemo udushya ndetse buri muntu umubajije icyo yibuka mu bwana bwe, hari ibyo aba yibuka ibindi byaragiye burundu. N’ubwo hari ibyo umuntu yibuka akumva yabinyuzemo nta kabuza, burya ngo ubwonko bwa muntu bujya buhimba inkuru umuntu akumva hari ibintu yibuka byabaye nyamara ari ubwonko bwabihimbye.



Ibi ariko n’ubwo bibaho si ku bantu bose. Mu  bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Bradford mu Bwongereza, 40% by’ababajijwe nibo bagiye bagaragaza ibijyanye no kwibuka inkuru zo mu bwana bwabo zitabayeho ahubwo ari ubwonko bwazihimbye.

Abashakashatsi bavuga ko mu miterere y’ubwonko bw’umuntu, bubasha kubika amakuru ku buryo umuntu yibuka (memory) hagati y’imyaka 3 na 3.5. gusa kuko abantu batagira ubushobozi bumwe bwo kwibuka, hari n’abashobora kurenza iyo myaka ariko ngo mbere y’imyaka 3, ubwonko buba bwibuka utuntu duto cyane hanyuma uko umwana agenda akura, twa tuntu tukiteranya n’inkuru abwirwa n’abo mu muryango we bijyanye n’uko yitwaraga akiri umwana.

Uko bakomeza gusubiramo izo nkuru cyangwa umuntu akabona ikintu cyenda gusa n’ibyo byabaye akiri muto ubwonko butari bwabasha kubika cyane, bugahita bukora indi nkuru umuntu akagirango ni ikintu yibutse cyo mu bwana bwe kandi ari inkuru ubwonko bwiyubakiye. Umwana agira ubushobozi bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe afite imyaka 3 ariko ngo ku myaka 5 na 6 nibwo abasha kwibuka neza abantu n’ibintu bitandukanye byagiye biba.

Abashakashatsi kandi bagaragaje ko abantu ibi bikunze kubaho aria bantu bakunda inkuru (narratives), ubwo muri icyo cyiciro harimo abakunda kureba filime, gusoma ibitabo, cyangwa ubundi buryo buzamo gutangira inkuru no kuyisoza. Kuko ubwonko bw’umuntu buba bugerageza kwisanisha n’imiterere ya nyirabwo, uko kutibuka ibyo mu gihe cyashize ubwonko bugerageza kubyuzurisha guhimba inkuru kugira ngo bikunde bise nk’ibyuzuye mu nkuru y’ubuzima bw’uwo muntu.

Ikindi kibitera ngo ni uko umuntu ashobora kuba agira imiterere yo guhora atunganye (perfectionists) bityo niba hari ibintu bitagenze neza mu bwana bwe yaba yibuka, ubwonko bugahimba indi nkuru nziza yabibanjirije kugira ngo uwo muntu areke kumva ko ubwana bwe butari bwiza.

SRC: Science Alert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND