RFL
Kigali

Wari uzi ko hari ingorane zishobora kuzanwa n’umubyibuho ukabije?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2018 13:27
0


Nyuma yo gusanga umubyibuho ukabije ari kimwe mu bibazo byugarije imbaga y’abatari bake ku isi, abashakashatsi batandukanye baje gusanga hari zimwe mu ngorane zishobora kuzanwa n’uwo mubyibuho ukabije.



Izo ngarane zibaho mu gihe hatabayeho ingamba zihamye zo kuwurwanya mu buryo burambye kuri buri wese ufite icyo kibazo.

Ushobora kwibaza uti ese zimwe muri izo ngorane ni izihe?

Iyo umuntu asanganywe ikibazo cy’umubyibuho ukabije ndetse akaba akimaranye igihe kitari gito aba afite ibyago byo gukurikiranwa n’ingorane zitari zimwe zirimo: Kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ikunze kwibasira abantu bakuze. Ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza ko iyo ufite umubyibuho ukabije uba ufite ibyago byinshi byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa kabiri, ni byiza rero gukora uko ushoboye kose ukagabanya umubyibuho ukabije kugira ngo wirinde indwara zirimo na diabete.

Ubushakashatsi bwerekanye ko Umubyibuho ukabije wongera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye nka kanseri y’amara, amabere, umuhogo, impyinko n’izindi. Iyo usanzwe ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, uba ufite ibyago byo kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, iki kikaba ari ikintu cyo kwirinda kuko kica umuntu buhoro buhoro ari ha handi wumva ngo umuntu yaryamye abyuka yapfuye ariko mu by’ukuri agapfa abantu batazi ikimwishe.

Iyo umuntu afite umubyibuho ukabije ahura n’ibibazo bitandukanye byibasira urwungano rw’ubuhumekero, muri byo twavugamo nk’indwara y’ubuhwema (Asthma) ndetse na Sleep Apnea ibaho igihe umuntu asinziriye akananirwa guhumeka. Uramutse ushaka kwirinda umubyibuho ukabije bityo ukaba unirinze ingorane zishobora kuzanwa na wo kanda HANO umenye icyo wakora ngo uce ukubiri na wo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND