RFL
Kigali

WARI UZI KO: Gukikira mudasobwa bishobora kugutera uburwayi bukomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/09/2017 8:44
1


Abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko ubushyuhe bwa mudasobwa iri ku bibero by’umuntu bushobora gutera uburwayi bukomeye.



Bitewe n’uko mudasobwa ari igikoresho kishobora kugendanwa kandi kikifashishwa muri byinshi, hari abahitamo kugikoresha bagishyize ku bibero byabo ahanini kuko baba bumva ari byo bibaguye neza hakaba ubwo birije umunsi mudasobwa iri ku bibero by’umuntu uri kuyikoresha kandi ugasanga ntacyo bimutwaye.

Ubushakashatsi bwakorewe ku mwana w’umuhungu w’imyaka 12 wajyaga yiriza umunsi akina imikino yo muri mudasobwa ayikikiye, bwasanze uyu mwana yarafashwe n’indwara y’uruhu iterwa n’ubushyuhe bwa mudasobwa yabaga akikiye.

Ubu bushakashatsi bwagiye bukorwa ku bantu batandukanye busanga mudasobwa ikwiye kwitonderwa kuko bitabaye ibyo, yatera indwara y’uruhu bakunze kwita erythema Ab Igne cyangwa lap thigh” cyangwa hot water bottle rash. Iyi ndwara ngo iterwa n’utubumbe tunini tw’amabara aterwa n’ubushyuhe usanga muri mudasobwa ariko budashobora gutwika umuntu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Passeport santé avuga ko muri raporo y’ubuzima iheruka gukorwa ivuga ko umushakashatsi mu bijyanye n’indwara z’uruhu Dr.Shenaz Z Arsiwala  yasanze ubushyuhe bwa mudasobwa iyo bugeze kuri degree 44 umuntu ayikikiye, bishobora guteza iyi ndwara y’uruhu aho rubanza rugatukura ku buryo bukomeye akaba ari nabyo bituma amaraso yipfundika bikazavamo bwa burwayi bwa Erythema Ab Igne.

Dr.Shenaz avuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari bumwe gusa kandi burashoboka ku muntu wese ari bwo: Gukoresha mudasobwa iri ku meza cyangwa iteretse ku kindi kintu kuyikoresha uyikikiye ariko wabanje ikintu ku bibero ku buryo ubushyuhe bwayo butagera ku mubiri wawe, mu gihe nta bundi buryo ufite bwagufasha kwirinda ubu bushyuhe, yikikire ariko niwumva itangiye gushyuha ibyo wakoraga ubireke nurangiza uyizimye.

Liliane KALIZA

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KANYOMBYA6 years ago
    Nose Wajya Ubanza Iki Kubibero Biruta Umwenda Wambaye?





Inyarwanda BACKGROUND