RFL
Kigali

WARI UZI KO: Buri mwaka abana basaga 1,700,000 bari munsi y’imyaka 5 bapfa bazize ingaruka zo gufatwa nabi kw’ibidukikije

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/03/2017 7:54
0


Nkuko bigaragazwa na raporo y’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima(OMS) yasohotse kuri uyu wa Mbere, byagaragajwe ko byibuze 1/4 cy’abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bapfa bazize kutabungabunga uko bikwiye ibidukikije.



Buri mwaka ngo ingaruka zikomoka ku bidukikije, umwuka wo mu kirere wanduye, imyotsi y’itabi, amazi ahumanye, kutagira ubushobozi buhagije bwo kuyobora amazi, kuyitaho no gukurikirana isuku yayo ngo bitera ipfu z’abana basaga miliyoni imwe n’ibihumbi maganarindwi(1,700,000) nkuko byatangajwe mu itangazo rya OMS.

Muri abo bana bapfa, harimo abagera ku 570.000 ngo bapfa bazize ingaruka zifitanye isano n’indwara zo mu buhumekero (infections respiratoires) nk’ibihaha, asima, sinezite n’izindi kubera umwuka wo mu kirere uhumanye hamwe n’imyotsi y’itabi, naho abandi basaga ibihumbi 361,000 bo bapfa bazize impiswi iturutse ku mwanda no kutabona amazi asukuye.

Abana bato nibo bagirwaho ingaruka cyane n’ikirere gihumanye n’amazi mabi kuko ibice by’umubiri wabo biba bitarakomera bigikura kandi byongeye imyanya yabo y’ubuhumekero nayo iba ikiri mito. Ibi ni ibyatangajwe na Dr Margaret Chan uyobora OMS

Nk’uko OMS yabitangaje ngo ahanini izi ndwara zica abana bari munsi y’imyaka itanu(nk’impiswi, malariya, indwara z’ubuhumekero,..) zishobora kwirindwa no gukumirwa haramutse habayeho ingamba zifatika mu kubungabunga ibidukikije, kwirinda guhumanya ikirere, gukwirakwiza amazi meza, n’ibindi.

Ikindi gikomeye cyagaragajwe nk’igishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abana kikaba cyanabahitana ni imyanda y’ibintu ahanini bifitanye isano n’ikoranabuhanga harimo nk’amatelefone ngendanwa bitajugunywe aho bikwiye nyuma y’uko bishaje, byabatera kanseri mu buryo bworoshye ndetse bikaba byatuma ubushobozi bwabo bwo gutuma uturemangingo twabo dukora uko bikwiye nabyo bigabanuka bikagira ingaruka mu mitekererereze no mu bindi bice by’umubiri.

OMS kandi itangaza ko imyanda yo mu nganda izaba yiyongereyeho 19% hagati y’umwaka wa 2014 na 2018 aho izaba igera kuri toni miliyoni 50 bishobora kuzongera ubushyuhe bukabije ndetse n’umwuka wa CO2, wongera ibyago byo kwandura indwara ya asima.

Mu mwaka wa 2014, OMS itangaza ko ¼ cy’abatuye isi bose bapfuye bazira kudafatwa neza kw’ibidukikije mu mubumbe wabyo, uhereye ku kubyanduza ukageza mu mpanuka zo mu mihanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND