RFL
Kigali

Mu Rwanda hatangijwe ‘Mobile Application’ yitwa ‘Goora’ ifasha abantu kugura no kugurisha ibicuruzwa bakoresheje ‘Smartphone’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2017 20:21
1


Walter Bandora Uwarugira ni umunyarwanda akaba umwe mu batangije ‘Mobile application’ yitwa ‘Goora’ izajya ifasha abantu kugura no kugurisha ibicuruzwa.



Ubu buryo bwo kugura no kugurisha ibicuruzwa kuri ‘Goora’ bukora hifashishijwe uburyo bw’itangazo rigufi/Ads /Annonce mu ndimi z'amahanga bakoresheje telefone zigezweho (smartphone). Ibi Walter Bandora Uwarugira abibonamo igisubizo ku bantu b’ibyiciro byose.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Walter Bandora Uwarugira yadutangarije ko iyi Application ‘Goora’ bayise iri zina bagendeye ku nshinga yo ‘Kugura’. Kugeza ubu ‘Goora’ iri gukorera mu bihugu byose bya Afrika y’Iburasirazuba ukongeraho na RD Congo. Iyo winjiye muri iyi Application ya Goora, ubasha kujya mu duce twose ushaka (Intara, akarere,umurenge,akagari,…) ukareba niba wabonamo igicuruzwa ushaka. Akarusho ni uko usangaho nimero za telefone za nyiri icyo gicuruzwa (nyiri iryo tangazo) ndetse bakwereka n’intera iri hagati yawe n’aho icyo gicuruzwa kiri.

Goora

Walter Bandora Uwarugira umwe mu batangije 'Goora'

Kugeza ubu ‘Goora’ yemewe n’amategeko y’u Rwanda dore ko ngo bayandikishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Yavuze ko iyi application yatangiye gukora mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka wa 2017 ndetse bakaba bateganya kuyimurika kumugaragaro mu mpera z’uyu mwaka wa 2017. Ubwo yavugaga ubusobanuro bwimbitse bw’iyi application nuko bagize igitekerezo cyo kuyitangiza, Walter Bandora Uwarugira yagize ati:

Ni Application ifasha abantu muri rusange kubasha kugaragaza (gutangaza mu buryo bw'itangazo) Annonce cyangwa Ad mu ndimi zamahanga) ibyo bacuruza cyangwa se kugura. Bifasha umuguzi kugura icyo yifuza kugura, bigafasha n’umuntu ushaka kugurisha byaba ibikoresho byakoze cyangwa se ibishyashya. Iyo ufite izi telefone zigezweho za smartphone birakorohera. Icyo ukora ni ukuyi Downloading muri Google Playstore kuko iri kuri Android noneho ukayishyira muri telefone yawe ukiyandikisha hakurikijwe ibice bihari byo kwiyandikisha mu rurimi wumva. Upfa kuba ufite telefone ifotora neza, ufite na interineti, ibindi ushobora kubikora uri iwawe, uryamye,uri kuruhuka,...

Ese igitekerezo cyo gukora iyi Application cyaje gute, Walter Bandora Uwarugira yagize ati:

Iki gitekerezo ntabwo nakigize ndi njyenyine, nakigize ndi kumwe n’abandi ariko urebye cyaduturutseho igihe twatekerezaga ni gute umuntu yagaragariza abantu ibicuruzwa cyangwa se ibintu bye mu buryo bworoshye kandi bikagera kuri benshi twifashishije ikoranabuhanga, urabizi ko Leta y’u Rwanda ihora idushishirikaza kwitabira ikoranabuhanga tukaribyaza umusaruro kugira ngo tubashe kugera kure, nk’abantu rero bakiri bato b’urubyiruko iki gitekerezo twarakigize ariko cyari giturutse ku bigendanye na commissionaire, ndi kumwe n’umu Developper yarabyize yabaga mu mahanga ari kubyiga, mugezaho igitekerezo cy’uko nakora Mobile Application yo gushyiraho amazu akagurishirizwaho n’ibindi bintu, na we azanamo ikindi gitekerezo cy’uko twashyiramo n’ibindi byinshi, tugenda tukibyaza umusaruro kugeza igihe nyine tugeze kuri ino mobile application. Ngira ngo byadutwaye hafi umwaka n’igice.

Iyi Application ikozwe mu gihe mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu wasangaga hari abantu batari bacye bafite ibicuruzwa ariko bakabura uko babigeza ku baguzi mu buryo buboroheye cyangwa se hakaba n’abantu bifuza kugura ibintu binyuranye ariko ntibabashe nabo kubibona mu buryo bworoshye. Walter Bandora Uwarugira yabwiye Inyarwanda ko ibi bibazo byose byabonewe igisubizo. Yagize ati;

Ubu ngubu nababwira ko igisubizo cyabonetse, cyabonetse hafi yabo mu biganza byabo, uko ukoresha Whatsapp ni nako ukoresha Goora, ni ukuvuga ngo ufite whatsapp ufite na Goora, ushobora kwandikirana n’inshuti yawe kuri whatsapp ukajya no kuri Goora ukareba ko ibicuruzwa byawe byabonye ubigura cyangwa se ko hari n’uwigeze abishaka kuko hariho uburyo bwinshi bwo kuganira n’umuntu washyizeho ibicuruzwa,(harimo uburyo bwa chat aho ugura yakwandikirana n'uwashyizeho itangazo ry'igicuruzwa bose bari online, hariho uburyo umuntu yatanga comment kugicuruzwa cg itangazo, harimo uburyo ubasha gukurikira "follow" umuntu runaka cyangwa igicuruzwa, hariho uburyo ushobora gukunda igicuruzwa "Like" hariho uburyo ubasha gusangiza abandi inkuru "share" ukaba watangaho igitekerezo ukoresheje imbuga nkoranyambaga, iyi Application ni igisubizo mu biganza bya buri wese ufite terelone ya smartphone yaba ugura n’ushaka kugurisha.

 

Goora

Walter Bandora Uwarugira umwe mu batangije 'Goora'

Ese ko mu Rwanda hari ubundi buryo bwo kugura no kugurisha kuri Interineti, umwihariko wa ‘Goora’ ni uwuhe? Walter Bandora Uwarugira yagize ati:

"Umwihariko wacu urahari mwinshi cyane, iyi Application ya Goora iroroshye kuyikoresha kuri buri wese kandi kugeza ubu ni ubuntu nta mafaranga duca yaba mukuyishyira muri telefoni yaba no kuyikoresha. Icya mbere dukoresha ururimi rw’ikinyarwanda, kuko turi gukorera mu Rwanda. N’umuntu utazi indimi z’amahanga ashobora gukoresha ino Application yacu akagurisha ibintu bye.

Icya kabiri ikoze ku buryo abantu b’ibyiciro byose by’ubuzima dufite bibaho babasha kwibonamo, ufite ikintu gihenze ashobora kwibonamo n’ufite icyoroheje ashobora kwibonamo. Urugero ushobora kuba ufite inkoko yawe ushaka kuyigurisha, singombwa ngo wirirwe utakaza umwanya wawe ujya kuyigurishiriza kure yaho utuye, ushobora kuyishyiraho, ushaka inkoko, akaza akareba muri Category z’inyamaswa cyangwa z’ibiguruka agahitamo inkoko niba mwegeranye akakwishyura.

Ushobora kuba ufite igiti kimwe cyonyine ushaka kugurisha gikuze cyo kubazwa cyangwa se cyo kwasa, ukagifotora ukagishyiraho, ni ukuvuga n’umuturage yemerewe kuyikoresha, ushobora kuba ufite imodoka ushaka kuyigurisha, icyo gihe nabwo ushobora kuyifotora ukayishyiraho, cyanwa se uyikodesha n’inzu byose ni kimwe.

Icya gatatu Application ya Goora kuyishyira muri telefoni ni ubuntu no kuyishyiraho itangazo/igicuruzwa ni ubuntu kugeza ubu ntabwo twishyuza. Kandi ushimye igicuruzwa yivuganira na nyiracyo akaba yagisura akacyishyura yakibonye kuko ntabwo dufasha abantu mu kwishyurana binyuze muri Application ubwo buryo ntabwo twabushyizemo mbese uwishyura abikora mu bundi buryo yumvikanyeho n'uwashyizeho igicuruzwa/itangazo).

Icya kane: Nuko Application ya Goora iri mu ndimi nyinshi kugeza ubu itangiye harimo:Ikinyarwanda, igiswahili, igifaransa, icyongereza, hazongerwamo n'izindi nyinshi.

Icya gatanu: (Yerekana mbere na mbere ibicuruzwa/amatangazo yegereye aho umuntu abarizwa, Igicuruzwa/Itangazo rimaraho iminsi 30, kandi ishobora kujya yongerwa, ikindi ni uko itangazo mbere y'uko risibama nyiraryo abimenyeshwa iminsi 2 ya nyuma hakoreshejwe notifications/ubutumwa bwo muri Application.

Ikindi ni uko umuntu ashobora kwandikisha nka tracker ku itangazo/igicuruzwa mu gace runaka izajya imubwira ko itangazo yifuza muri category/igice runaka ryabonetse; tuvuge urugero ushaka inzu mu kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, akarere ka Musanze , intara y'Amajyaruguru ujya muri tracker maze ukabihitamo byose maze umuntu yazashyiraho inzu ukabibona nka notification. Ikindi ni uko application ishobora kuba yakwishyirwa kuri memory card.

Umuntu ashobora gukora (kuyungurura) amatangazo/ibicuruzwa akaba yashaka amatangazo ibicuruzwa byegereye akandi gace cyangwa se biri muri category runaka cyangwa se agashakisha akoresheje ijambo nyamukuru/keyword)."

Walter Bandora Uwarugira yakomeje agira ati: "Iyi Application irafata inzego zose z’ubuzima. Ikindi iyo urimo kuyikoresha ikwereka amatangazo ari bugufi bwawe, ibicuruzwa byose biri bugufi bwawe urabibona, ushobora no gusaba ko umuntu wese ufite imodoka agurisha wajya ubibona akimara kuyishyira kuri Goora,..Iyo uri kugenda n'amaguru cyangwa mu modoka, uko uri kugenda, aho ugeze, ugenda ubona ibicuruzwa bihari, bitabujijwe ko n’ibiri kure wabasha kubibona. Ikindi gikurikiyeho, ikwereka intera iri hagati yawe n’aho ibyo bicuruzwa biri."

Walter Bandora Uwarugira avuga ko ‘Goora’ izahanga imirimo ku rubyiruko ,….. vuba cyane izaba ikorera mubihugu byinshi byo kwisi

Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda, Walter Bandora Uwarugira yavuze ko ikoranabuhanga bakwiye kuribyaza umusaruro nkuko Leta y’u Rwanda ihora ibishishikariza abaturarwanda. Yunzemo ko iyi application mu gihe kitarambiranye izaba ikorera mu bihugu byinshi hafi ku isi hose. Aragira ati: "Ikoranabuhanga ntirigira umupaka, twatangiriye mu bihugu bitandatu; East Africa wongereyeho na Congo kuko twahereye ku bihugu byegeranye n’u Rwanda ariko n’ibindi bihugu byose bya Afrika bizajyamo ndetse dufite intumbero ko mu gihe kitarambiranye ‘Goora’ izaba iri ku rwego rw’isi yose ku buryo ibihugu hafi ya byose ku isi bizaba biyikoresha. Yasoje asaba abanyarwanda gukunda iyi Application, kuko izabafasha cyane mu buzima bwabo ikababera igisubizo. Kuri we asanga iyi Application izahanga imirimo ku rubyiruko. Ati “Ni uburyo bwiza bwo kubyazamo umusaruro ku muntu wese ujijutse, izatanga umusoro n’ibindi.”

Twabamenyesha ko ushaka gushyira Application ya Goora muri telefoni yawe wakanda aha: http://play.google.com/store/apps/details?id=rw.mobit.goora ugatangira kuyikoresha no kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Amafoto akwereka uko biba bimeze iyo winjiye muri Application ya Goora

Goora Application

Ukinjira muri Google Playstore

Goora ApplicationGoora Application

Bagusaba ururimi ushaka gukoresha

Goora Application

Bagusaba guhitamo igihugu ushaka kuguriramo ibicuruzwa wifuza

Goora Application

Uruhero niba uhisemo u Rwanda, bahita bakubaza Intara ibicuruzwa ushaka biherereyemo

Goora Application

Akarere ibyo ushaka biherereyemo

Goora Application

Uhitamo Umurenge ibyo ushaka biherereyemo

Goora Application

Goora Application

Akagari ushaka kurebamo ibicuruzwa ni akare

Goora Application

Batangiye kukwereka ibicuruzwa bihari

Goora Application

Ubona ubusobanura bwimbitse ku gicuruzwa nuko wabona nyiracyo

Goora Application

Kuri Goora haba harimo amakuru menshi,.. amatangazo, ibiganiro,...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cc6 years ago
    Bravo and Be Blessed! Iyi nkuru iraryoshye ku buryo ndimo kuyisoma nkayisubiramo. Nkunze ukuntu asobanura ibintu ashyiramo uburyohe. Igitekerezo; Man, mwadufasha mukazana na Application ituma umuntu abona imodoka ikodeshwa iri hafi ye, akayihamagara igihe ayikeneye? (Nka kuriya bimeze mu bihugu byateye imbere? Merci)





Inyarwanda BACKGROUND