RFL
Kigali

Wajyaga ugira ikibazo cyo kujya kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku mugaragaro? Dore igisubizo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/12/2017 12:57
4


Nyuma yo kubona ko benshi mu banyarwanda biganjemo urubyiruko bajyaga bagira ubwoba bwo kujya ku bigo nderabuzima ngo bapimwe ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bibwira ko abantu bashobora kubaseka cyangwa se batinya guhabwa ibisubizo batari biteze, ubu noneho bashyizwe igorora.



Ministere y’Ubuzima imaze kubitekerezaho neza yafashe icyemezo maze izana uburyo bushya bworoshye kandi bwizewe neza izana agakoresho kazwi nka OraQuick HIV Self-Test, gafasha umuntu kumenya niba afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Umuntu azajya agakoresha wenyine atarinze kujya kwa muganga maze amenye uko ahagaze nta wundi bari kumwe

Ese aka gakoresho gakora gate?

Umuntu azajya agafata agakoze ku ishinya zombi, iyo hasi n’iyo hejuru agasubize mu icupa ryabugenewe mu gihe kingana n’iminota iri hagati ya 20 na 40 gusa, nyuma kazajya kamwereka uko ahagaze. Niba yaranduye azajya abona imirongo ibiri iri mu ibara ritukura mu nyuguti ya C na T, niba ataranduye azajya abona umurongo umwe uri mu nyuguti ya C.

Aka gakoresho ngo kaje ari igisubizo kuri ba bantu bajyaga bagira ubwoba bwo kujya kwipimisha ku mugaragaro kandi ngo bizatuma buri wese amenya uko ahagaze bimufashe no kumenya uko yitwara nkuko ministere y’ubuzima ibivuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • severin Izere 6 years ago
    aka gakoresho turakishimiye arko twagize ikibazo.Ese ugakeneye wagakura he!! CQ tuboneka muma pharmacie?? twaba tugura angahe?
  • Kwizera6 years ago
    Kagura angahe se ko ngakunze
  • Nakumuryango Nepo6 years ago
    Nishimiye uburyo ministeri yubuzima yadutekerejeho nmatwe urubyiruko none c ako gakoresho tuzajya tudusanga hehe?ese nubuntu ?niba ari amafranga c nangahe ?
  • 6 years ago
    Gashobora gutuma abantu biyahura. kuko kubyakira biravuna





Inyarwanda BACKGROUND