RFL
Kigali

Irinde ibi byemezo 6 ushobora gufata ukazabaho wicuza ubuzima bwawe bwose

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/04/2018 7:41
0


Imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu iragorana cyane kuyitwararikamo ku rubyiruko rw’abasore n’inkumi ndetse bigasaba ko habaho igitsure cyinshi cya kibyeyi aho uyivuyemo amahoro ndetse akanayitwaramo neza ashobora kubaka ahazaza he heza. Ni imyaka bahuriramo na byinshi byiza n’ibibi bisaba gufata imyanzuro itazabatera kwicuza.



Nk’uruyiruko, ni byinshi wahura nabyo, ariko kubyitwaramo neza ni byo bitera ishema. Udafashe imyanzuro myiza, haba hari amahirwe menshi ko byazakubabaza bigashyira mu kaga ejo hazaza hawe. Abenshi usanga iyo bamaze gukura hari bimwe mu byemezo bafashe bakiri urubyiruko bakicuza impamvu batabifashemo imyanzuro myiza.

Inyarwanda.com yateguriye abasomyi bayo by’umwihariko urubyiruko bimwe mu byemezo byabatera kuzicuza gukomeye, kugira ngo bazabyirinde cyane:

1.Guca ikiraro gihuza umwana n’ababyeyi

Akenshi ibi biterwa n’uko usanga abakiri bato batekereza ko kuba umwana bivuze kuba intungane muri byose naho gukura bikavuga ko utagikenewe ukundi. Ibi ntaho bihuriye n’ukuri, kuko bigaragara cyane ko bamwe mu rubyiruko basuzugura ababyeyi babo bitwaje za ntekerezo zo kumva ko ababyeyi babo bajyana n’ibishaje batazi ibigezweho n’aho isi igeze, bakirengagiza inama z’ababyeyi bakishora mu ngeso mbi zinyuranye.

Yego birumvikana ko rimwe na rimwe aho isi igeze ku rubyiruko batahasiganirwa n’ababyeyi, ariko ukuri guhari ni uko, imyaka iyo ari yo yose umubyeyi yagira, n’ubwo yaba ashaje bingana gute, ntibikuraho ko akurusha ubwenge cyane ko hari ubuzima yabayemo akurusha ibyabwo kandi ibibazo ushobora guhura nabyo yahuye nabyo mu buzima bwe kuko imyaka uba urimo nawe aba yarayinyuzemo.

Abana benshi bumva inama z'ababyeyi zitakiri ngombwa nyamara ni ngombwa

Kuri iyi si hari abantu benshi cyane bahangayikishijwe no kongera kubyutsa umubano hagati yabo n’ababyeyi babo kandi ari bo ubwabo babyiteye, bagasenga amanywa n’ijoro ngo bongere gukundwa n’ababyeyi babo nk’uko byahoze mbere ndetse babashe kongera kuvugana. Niba wowe abawe ukibafite cyangwa se ufite abakurera, ukaba uri gusoma iyi nkuru, kuki utakubaka umubano wawe nabo bitaragera ahabi wazicuza mu gihe kizaza? Niba utishimira ababyeyi bawe ngo ububahe bagihari, ushobora kuzabyifuza mu myaka izaza, fatirana ayo mahirwe ntusenye cya kiraro gihuza umubyeyi n’umwana we.

2.Urukundo utigeze wakira

Bikunze kubaho ko twisanga tudakunze abantu badukunda cyane, aho usanga abenshi banabasubiza inyuma bikomeye, ukuri guhari ni uko urukundo rukura. Ntibivuze ko n’ubwo utakunda uwo muntu ako kanya nk’uko ubitekereza cyangwa uko ubishaka, udashobora no guha amahirwe urwo rukundo ngo rukure.

Birababaza kwanga ugukunda by'ukuri ukazabyicuza ushaje

Bivugwa kenshi ko urukundo rw’ukuri ruza rimwe mu buzima, bityo rero uzashishoze kandi ube umunyabwenge wo kumenya urwo rukundo mu maza yarwo ruzakomange ukingura hato utazabaho ubuzima bwawe bwose wicuza ku rukundo wanze kwakira mu gihe cyari icyarwo. N'ubwo abenshi mu rubyiruko bakururwa cyane n'ubwiza bw'inyuma, ab'iyi minsi bo bagakururwa n'imitungo ariko burya ibyo sibyo byubaka. Mubanze mushishoze mutazashora ubuzima bwanyu mu kaga.

3.Gupfusha ubusa ubukungu

Ubuto bwawe nk’urubyiruko ni cyo gihe cyawe cyiza cyo gukora cyane no gutangira imishinga ikubyarira inyungu, ku buryo mu gihe uzaba ugeze mu za bukuru uzabe ufite ibigutunga. Abenshi mu rubyiruko rw’ubu rero bo bamarira amafaranga yabo mu bidafite umumaro, bagasesa umutungo wabo mu ngeso zitari nziza aho usanga bamwe bayamarira mu biyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bitari byiza nyamara bo bakabyita ngo ni ukurya isi, bari kuryoherwa n’ubuzima. Aha usanga baba birengagije ko ibyo bitazahoraho, batazahorana ayo mafaranga. Ba umunyabwenge, shora amafaranga yawe mu mishinga ibyara inyungu kuva uyu munsi, maze uzabeho uticuza kuba warayapfushije ubusa numara kugera mu za bukuru.

Abenshi mu rubyiruko bapfusha ubusa amafaranga yabo mu bidafite umumaro

4.Kwitesha amahirwe

Urubyiruko rukunze kugerwaho n’amahirwe menshi atandukanye ndetse amwe bayitayeho yageza aheza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza. Niba ubonye amahirwe yo kwiga, yabyaze umusaruro, niba ubonye amahirwe y’akazi kabyaze umusaruro. Ntuzasubike ikintu ugomba gukora uyu munsi ngo ugishyire ejo cyangwa ngo ugire amahirwe witesha kubera kwizera ko hazaza ayandi ejo kuko ejo hashobora kutabaho. Bikore mu gihe ukibifite kuko ikindi gihe uzamenya ko wakosheje ushobora kuzaba utagifite ayo mahirwe yo kubikosora byaramaze kurenga igihe cyabyo.

5.Ubushuti wasenye

Ubukungu bwa mbere kuri iyi si ni abantu, ni inshuti cyane ko akenshi inshuti ishobora kukubera umuvandimwe w’umwihariko. Ubwo bucuti wubaka uyu munsi bugomba kuba itandukaniro ry’ubuzima bw’ejo hazaza bwiza cyangwa bubi bitewe n’umurongo wabuhaye ndetse n’ubwoko bw’inshuti ufite. Menya guhitamo inshuti nziza z’umumaro kuko hari ikigero umuntu ageramo akumva ko ari umunyembaraga, yihagije kandi yishoboye mu buryo bwose, uramenye ntuzigere usuzugura inshuti cyangwa se bamwe mu bagize umuryango wawe kubera wageze muri cya gihe cyo kwishuka ko ntabo ukeneye.

Nta wigira, ntuzasenye umubano n'inshuti zawe kuko uzazikenera nazo zizagukenera

Nta muntu ubaho adakeneye ubufasha bw’undi muntu n’iyo utabukenera uyu munsi ejo cyangwa ejo bundi uzabukenera kugira ngo ubeho. Ngaho ibaze wariciye ku nshuti n’abavandimwe, ugasenya umubano wanyu, igihe wazagera aho ubakeneye utari bubashe kubavugisha? Uzicuza bikomeye. Ni yo mpamvu Inyarwanda.com twabateguriye iyi nkuru ngo tubafashe kwirinda kuzicuza.

6.Umwana wanze cyangwa wataye

Abakobwa benshi n’abahungu bakunze kwihunza inshingano ku bijyanye no kurera abana babo bitwaje ko batabona ejo habo hazaza heza, ntabyo kubatunga bafite cyangwa se bababyaye batiteguye. Nyamara birengagije ko umwe yatunga babiri. Ugasanga umukobwa atwaye inda akayivanamo nta kibazo na kimwe afite ndetse rimwe na rimwe akabifashwamo n’umuhungu wayimuteye.

Aha n’iyo umukobwa yihanganiye kubyara uwo mwana akazamujugunya ku gasozi, akamusiga iwabo akigendera ntazamurere cyangwa se akanakora igikorwa cya kinyamaswa aho usanga hari ababajugunya mu misarani. Akenshi ibi babiterwa n’uko abasore babateye inda babihakanye cyangwa se banze kubafasha kurera abo bana.

Kujugunya umwana cyangwa kumwanga no kumwihakana bishobora kuzatuma wicuza ubuzima bwawe bwose

Wari uziko uwo mwana uba ukuyemo ataravuka, ukamujunya ukimubyara cyangwa ukamwanga ukamwihana ashobora kuba ari we wa nyuma waba ubyaye? Ko Imana igena uko ishatse se, umaze gusaza ukeneye umwana wo kukuba hafi, abaganga bakakubwira ko bitagishobotse ko wabyara ukundi, wabaho gute? Uratekereza uburyo wakicuza?

Basomyi ba Inyarwanda.com ibi ndetse n’ibindi byazabatera kubaho mutishimye mwicuza, mubyirinde muzabeho uuzima bw’umunezero. Ejo heza hazaza tangira uhubake uyu munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND