RFL
Kigali

Waba warazahajwe n’indwara y’igifu? Dore indyo yagufasha

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/12/2017 18:37
0


Mu buzima busanzwe usanga abantu benshi batandukanye bakunze guhura n’indwara y’igifu ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari bimwe mu biribwa batakirya bitewe n’uko iyo bigeze mu gifu bitera uburibwe bukabije ugasanga umuntu yayobewe icyo yarya akagubwa neza.



Dore bimwe mu biriribwa bitangwa n’abashakashatsi mu by’ubuzima aho bavuga ko nta ngaruka bishobora kugira ku wabiriye. Ibyo birimo harimo; Imboga nyinshi, imbuto zitandukanye, amata atari menshi cyane, amazi menshi, ibirayi, ibitoki byoroshye, isamake itogosheje, amavuta make byaba na ngombwa ukayihorera.

Iyo uramutse wubahirije kurya ibi biribwa n’ibinyobwa ndetse ukabifata ku gihe, ni ukuvuga utabanje gusonza cyane nkuko abahanga mu by’ubuzima babitangaza, ushobora kugubwa neza munda ndetse ugaca ukubiri n’ububabare bw’igifu bwa hato na hato.

Aha ushobora guhita wibaza uti ese ni iki nakwirinda kurya?

Mu byo wakwirinda kurya; Urusenda ruri mu bintu ukwiye kwirinda mbere y’ibindi byose, kwirinda ibiribwa by’ibinyampeke, kwirinda ubugali kuko ngo burya nabwo bugira aside iryana mu gifu, ibishyimbo, inyama n’ibindi nawe ushobora kuba uziko bikuzahaza mu gihe wabifashe.

Igifu ni indwara idakinishwa nkuko urubuga passeport santé rubivuga ari nayo mpamvu kigomba kwitonderwa cyane kikitabwaho kuko bitabaye ibyo cyazazaho udusebe ari two dushobora kuzahaza umuntu agahorana ubuzima buri mu kaga.

Src: passeport santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND