RFL
Kigali

Waba uzi intungamubiri ziganje mu mbuto za roza?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/02/2018 12:32
0


Ubundi imbuto za roza umuntu azisanga ku biti by’amaroza n'ubwo nabyo byagaragaye ko abantu benshi batabizi, iyo indabo z’amaroza zimaze guhunguka neza rero ni bwo n’imbuto za roza zitangira kumera.



Abahanga bagaragaza ko izi mbuto za roza ari ingirakamaro ku buzima bw’uwaziriye aho bavuga ko zifite intungamubiri zirimo vitamine A, B,C n’imyunyungugu itandukanye.

Dore imwe mu mimaro y’imbuto za roza

Imbuto za roza zizwiho guhangana n’indwara ya diabete kuko zigira uruhare rukomeye mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu mubiri. Imbuto za roza zituma igogora rigenda neza ku waziriye kuko bifasha mu gusohora umunyu udakenewe ndetse n’ibinure bityo bikarinda kugubwa nabi umaze kurya no kuzana ibyuka mu nda.

Bitewe na vitamine C dusanga mu mbuto za roza, ngo zifitemo ubushobozi bwo kurinda ubudahangarwa bw’umubiri ubundi zigafasha insoro zera gukorwa ari nyinshi ari nabyo biturinda kurwara zimwe mu ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, inkorora n’izindi.

Iyi vitamine kandi ni nayo igira uruhare rukomeye mu gukomeza amagufwa y’umuntu cyane cyane abageze mu za bukuru. Bitewe nuko izi mbuto zifite akamaro gakomeye mu ikorwa ry’insoro zitukura bituma amaraso nayo atembera neza ndetse mu mubiri hakabamo oxygene ihagije.

Ikindi izi mbuto zizwiho ni ukugabanya cholesterole mbi mu mubiri ari nabyo bituma umuntu aca ukubiri n’indwara z’umutima, stroke n’izindi. Izi mbuto kandi ushobora kuzisoroma ugahita wirira, ushobora kuzikoramo umutobe cyangwa se uaziteka mu cyayi byose birashoboka.

Mu gihe ubashije kubona izi mbuto gerageza kuzirya kugirango ukuremo za ntungamubiri twavuze haruguru.

Src: www.healthbenefitstimes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND