RFL
Kigali

Waba uzi inkomoko y’ibiheri byo mu maso? Waba uzi se uburyo bwo kubyivuza?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/07/2015 20:46
4


Ubushashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bugaragaza ko abantu bari hagati y’imyaka 11 na 30 bigeze bagaragaza ibiheri mu maso, muri bo 27% bikabasigira inkovu zigaragara mu maso.



Ese ibiheri mu maso cyangwa se muri rusange biterwa n’iki?

Ahanini ibiheri bikomoka mu kwiyongera kw’imisemburo(hormones)mu mubiri cyane cyane umusemburo witwa testosterone.Uyu musemburo utuma umubiri ukora ibinure byinshi(=sebum).

Ibi binure iyo bihuye n’uturemangingo tw’uruhu dushaje(cellules mortes) birafatana bigafunga utwenge two ku ruhu bikabyara igiheri ndetse rimwe na rimwe hakazamo na mikorobe zibyara amashyira mu giheri.

Abana bato nabo bashobora kurwara ibiheri kuko bashobora guhabwa imisemburo myinshi na ba nyina igihe babatwite cyangwa igihe bonka. Igitsina gore nacyo gikunze kugaragaza izamuka ry’iyi misemburo mu kwezi kwabo niyo mpamvu uzasanga hari igihe kigera bakagira uduheri ariko tugahita tugenda. Stress nayo itera ibiheri kuko nayo ni kimwe mubyongera ikorwa ry’ibinure byinshi mu ruhu.

Ese umuti wavura ibiheri burundu urangwa n’iki?

Umuti mwiza w’ibiheri ni umuti ufite ubushobozi:

-Bwo kuzibura utwenge tw’uruhu

-Kugabanya ibinure(sebum)mu ruhu

-Kwica mikorobe igihe zihari

-Kugabanya imisemburo itera kwiyongera kw’ibinure mu ruhu

-Umuti urinda stress

Uburyo wakwivuza ibiheri rero!

Ubu buryo butangirira mu rugo ku isuku umurwayi yigirira, ku buzima bwe bwa buri munsi kugeza ageze kwa muganga w’uruhu.Ubu buryo iyo bwitaweho nta kabuza umurwayi arakira burundu kandi neza.

1.Kwoga mu maso cyangwa ahandi hari ibiheri nibura kabiri ku munsi(mu gitondo umuntu abyutse na mbere yuko aryama) hakoreshejwe isabune ifite ingano yegereye nibura 5,5(PH ~5.5 ku bundi busobanuro kuri PH wabaza inzobere zirimo abaganga cyangwa abahanga mu by’imiti).Ikindi ushobora kwifashisha aka ga(gant) korohereye.

2.Ibintu birimo “acide salicylique” bisukura uruhu, bikomora uruhu rushaje hakaza urushya. Ikinini cya asipirine kibamo iyi acide, ni nayo mpamvu rero iyo ufashe ikinini cya asipirine ukagitoba mu mazi ukayihanaguza,bituma uruhu ruzibuka.

Amazi abantu basigaye bihanaguza mu maso yitwa”eau precieuse”abamo iyi acide.

3.Kwisiga amavuta arimo umuti(cream):

-Amavuta arimo umuti bita“benzoyl peroxide”: Uyu muti ufasha gukuraho uturemangingo tw’uruhu twapfuye, ukanafasha uruhu gukora udushya. Amenyerewe cyane azwi nka”cutacnyl”

-Amavuta arimo “soufre”:Soufre ifasha mu gushongesha ibinure n’uturemajambo dushaje biba byafunze utwengehu.

-Amavuta arimo umuti witwa “retinoid”:uyu muti ukungahaye muri vitamine A ifasha mu kubaka uruhu ruzima rufite utwenge dukora neza.Amenyerewe azwi nka “Acnesol”

-Amavuta arimo umuti bita “azelaic acid”:iyi acide yica mikorobe ziba zagiye mu biheri bityo igiheri kigahita gikamuka kikuma kigashiraho. Amenyerewe azwi nka “skinoren”

Icyitonderwa: Iyi miti yo kwisiga ni byiza ko ugisha inama inzobere mu by’imiti cyangwa abaganga kuko ishobora kugutera kubabuka uruhu, guhindura ibara ry’uruhu,cyangwa izindi ndwara z’uruhu igihe ikoreshejwe nabi.

4.Imiti yo kunywa

Uretse imiti yo kwisiga, muganga w’uruhu nanone ashobora kuguha imiti yo kunywa, iyi miti ahanini usanga ari imiti yica mikorobe(antibiotique) ziba zagiye  muri cya kibumbe k’ibinure ndetse n’uturemangingo tw’uruhu dushaje bigatera igiheri kuzamo amashyira imwe muri iyi miti ni nka “doxycycline”,”erythromycin”,...Ikindi muganga w’uruhu ashobora kukohereza ku muganga uzobereye mu misemburo y’umubiri nawe akaba yaguha imiti ishyira ku kigero cya nyacyo imisemburo (cyane cyane umusemburo wa testosterone),kuko twabonye ko kwiyongera kw’imisemburo bituma hakorwa ibinure byinshi bifunga utwengehu bigatera kuzana ibiheri.

5.Ubundi buryo buboneka mu mavuriro y’indwara z’uruhu:

-Uburyo bwo kwambara masiki(mask):izi usanga zimeze nka za masiki z’ininja ariko akarusho kazo haba harimo imiti yica mikorobe ndetse igakurura n’imyanda mu ruhu bityo ibiheri bikagenda bikira buhoro buhoro.

-Uburyo bita”microdermabrasion”:ubu ni uburyo tekiniki zo komora ibice bishaje by’uruhu ndetse bugatuma haza uruhu rushyasha rufite ubuzima.

-Uburyo bwo kuvura hakoreshejwe “Laser”: Lazer ni ubwoko bw’imirasire. Iyi mirasire iragenda ikica uturemangingo tumwe na tumwe dukora ibinure mu ruhu hagasigara uduhagije dukora ibinure bihagije.

-Uburyo bwo gukoresha urumuri: Urumuri narwo rurakoreshwa cyane mu kwica mikorobe mu biheri.Cyo kimwe na Laser ubu buryo buritonderwa cyane kuko bukozwe nabi bwateza ubumuga bwo kutabona.

6.Uburyo bwo gukora siporo zitandukanye

Siporo zitandukanye zituma umuntu agira ibyiyumviro by’umunezero, ibi bituma umubiri urekura umusemburo witwa”endorphin” ugabanya stress mu mubiri kandi twabonye ko stress ari kimwe mu bitera kuzana ibiheri mu maso. Siporo nanone itwika ibinure byo mu mubiri bikagabanuka ndetse ibyuya bisohoka bizibura utwengehu.

Izindi nama zagufasha guhangana n’ibiheri mu maso

-Kudakunda kwikorakora mu maso kuko intoki zacu zifata henshi hari umwanda bityo umuntu akaba yashyira mikorobe mu maso.

-Kurya ibintu birimo intungamubiri zihagije, ukagabanya indyo irimo amavuta menshi ndetse n’ibisukari byinshi ahubwo wibande ku mbuto n’imboga.

-Sinzira nibura amasaha 8 ku munsi. Gusinzira bihagije bituma umubiri uruhuka ndetse ukavamo ibintu byawubera uburozi kuri wo ndetse umubiri ubona n’umwanya wo gusimbuza uruhu rushaje.

-Gusoma ibitabo, kuganira n’abandi, kureba firimi, kubyina ni bimwe mu birinda stress nabyo.

-Kunywa amazi ahagije(byibura ibirahure 8 ku munsi):amazi afasha mu kwirukana uburozi mu mubiri.

-kwisiga ibintu birimo amavuta menshi cyangwa gukoresha imiti runaka bishobora gutera cyangwa kongera ibiheri, buri gihe ni byiza kubaza inzobere.

-Ugomba kwirinda gukorakora igiheri, kugikuba cyangwa kukimena kuko bishobora kukubyarira inkovu nini cyangwa ubundi burwayi.

-Irinde imirasire y’izuba cyangwa indi mirasire yose ituruka ku bintu bimurika.

-Itondere ibintu bya makiyaje(Maquillage)kandi nujya kuryama ubikureho.

Bakunzi ba inyarwanda.com ni byiza ko mu kwivuza indwara y’ibiheri burundu, uburyo bw’imiti yo kwisiga bwunganirwa n’uburyo busukura uruhu byaba na ngombwa n’imiti yo kunywa ikitabazwa kugirango biranduke burundu.Turinde uruhu rwacu turuha ibyo rukeneye harimo n’isuku ya buri gihe.

Ku bindi bitekerezo mwatwoherereza e-mail kuri baumarco81@gmail.com cyangwa mukatwandikira mu mwanya wagenewe ibitekerezo by’abakunzi bacu.

By Phn N.Marcelo Baudouin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NAYIHIKI Pepe Fidele5 years ago
    Ntaburyo buri traditional bushoboka mukurwanya ibiheri mumaso(gukoresha ibyatsi)
  • uwamahoro claudine4 years ago
    mwiriwe ayo mavuta umuntu ashobora kuyagurira he?
  • Ndayisenga Fils4 years ago
    nukwongaye ibihere ntakwo ntagira ndabikire mumaso kumuburi
  • Igirukwishaka jerome3 years ago
    Murakoze cane kucirwa mwaduteguriye.hama fise ikibazo iyo ubuheri bumazd gukira inkovu nazo hokorwa iki ngo ziveho





Inyarwanda BACKGROUND