RFL
Kigali

Waba uzi impamvu wayura mu gihe ubonye undi muntu abikoze?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/09/2017 15:46
2


Mbese byaba byarakubayeho ko mugenzi wawe yayura nawe bigahita bikubaho? Biranashoboka cyane ko ukimara kubona iyi foto bitumye nawe wayura cyangwa se iyi nkuru ubwayo igatuma wayura.



Ese mu by'ukuri ibi biterwa n’iki?

Ubusanzwe kwayura bifatwa nk’igikorwa kibaho umuntu atabigizemo uruhare kuko udashobora no kubyibuza byaje, abantu benshi bavuga ko kwayura biterwa n’umunaniro, kuba ufite ibitotsi cyangwa se kuba ushonje, ni byo koko birashoboka ariko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kwayura ari igikorwa cyo kugabanya ubushyuhe mu bwonko kuko ngo ibyo bijya kuba ari uko bwakoze cyane bukananirwa bugahitamo gusohora umwuka mubi mu mubiri bukinjiza umwuka mwiza. 

Amakuru dukesha abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Nottingham, bavuga ko kugirango umuntu yayure kuko abonye undi abikora biterwa n’igice cy’ubwonko gituma umuntu akora ibintu atabishaka (Involontairement) bita ‘cortex moteur’.

Abo bashakashatsi bavuga ko kwanduzanya kwayura ari ibintu bisanzwe kuko hari n’abantu banduzanya utumenyetso aho umuntu  ashobora kukubwira ngo umuherekeze mu bwiherero, yavayo nawe ugahita ujyayo kandi mu byukuri waje utabishaka.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko mu gukora ubu bushakashatsi bafashe abantu 36 babacamo ibice bibiri bamwe bababwira ko kwayura ari ibisanzwe abandi babasaba kugerageza kubirwanya. Byaje kugaragara ko abenshi muri abo basabwe kubirwanya bisanze bamaze kwayura batabizi.

Si ibyo gusa rero kuko hari abandi bavuga ko kwayura mu gihe ubonye undi abikoze ari igikorwa cy’urukundo cyangwa se kumva ushaka kwifatanya na we mu gikorwa arimo kuko umufitiye impuhwe, ariko nta gihamya gihari kuri byo kuko nawe ubigenzuye neza wasanga umaze kwayura inshuro zirenze imwe kubera gusoma iyi nkuru ijyanye no kwayura gusa.

Src: Psychologytoday.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • isimbi colombe6 years ago
    Hhhhh nukuri nibyo nanjye maze kwayura inshuro irenzimwe
  • 6 years ago
    ndangije kuyisoma nayuye 3





Inyarwanda BACKGROUND