RFL
Kigali

Waba uzi impamvu ituma hari abantu bakunda kuribwa n’imibu kurusha abandi?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/08/2018 18:05
1


Kuberako mu gihe cy’impeshyi abantu baba biriwe ku zuba, bagera mu ngo bananiwe bagakaraba ubundi bagakingura imiryango yose ngo barebe ko babona umuyaga, aha rero ni naho imibu ifata umwanzuro wo kwiha karibu mu cyumba.



Gusa nanone hari abibaza impamvu iyi mibu ishobora kurya abantu bamwe abandi ikabareka kandi bari kumwe.

Dore zimwe mu mpamvu zituma imibu yibasira bamwe igasiga abandi

Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O irabakunda cyane: ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu gihugu cy’ubuyapani bugaragaza ko abantu bafite ubwoko bw'amaraso bwa O bakundwa n’imibu cyane kuruta abandi ariko abafite ubwoko bwa A bo ngo imibu ntijya ishishikarira kubarya.

Impamvu y’aba bantu bafite O ngo ni uko imibiri yabo ikoze mu buryo bworohera cyane imibu kuba yabarya neza kandi byoroshye bityo igahitamo kuba ari bo yirira gusa.

Abantu bafite umubyibuho ukabije: ubushakashatsi buvuga ko aba bantu nabo barohereza imibu kuba yabarya byoroshye, ibi ngo biterwa n’uko imibu yumva cyane gaz carbonic ndetse ifite ubushobozi bwo kuyumva iri kure cyane.

Abantu babyibushye rero baba bifitemo iyi gaz ku kigero cyo hejuru ari nabyo bituma imibu ibibasira cyane

Abantu batwite: ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Gambia nabwo buvuga ko abagore batwite bakundwa n’imibu cyane kurusha abandi kubera ko na bo baba bafite ya gaz carbonic, ikindi ni uko ikigero cy’ubushyuhe kuri bo kiba kiri hejuru cyane bigatuma imibu ibakunda ku bwinshi.

Abandi bantu ubushakashatsi buvuga ko imibu ikunda kwibasira ni babandi bakunda kubira ibyuya cyane, imibu ibabwirwa n’ibyuya cyangwa se ubushyuhe baba bafite ikaboneraho kubibasira.

Ese ni gute wakwirinda kuribwa n’imibu?

Niba uziko uri mu bantu imibu ikund kwibasira cyane ushobora kugerageza ibi bikurikira:

Irinde kwitera imibavu iryohereye

Irinde kwambara imyenda ifite amabara agaragara cyane

Sukura umubiri wawe kenshi gashoboka uwurinde kubira ibyuya

Zimya amatara yose mu gihe ugiye kuryama

Mu gihe ugize ibyago ukaribwa n’umubu, shyira amazi akonje aho wakuriye

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SHEMA richald5 years ago
    MALARIYA YICA ABANTU BESHYI TUGOMBA KUYIRINDA TURARA MUNZITIRAMIBI TUTEMA IBIHURU BICYICYIJE URUGO





Inyarwanda BACKGROUND