RFL
Kigali

Waba uzi impamvu ituma bamwe mu bagabo batabasha gutera akabariro?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/12/2017 15:25
2


Mu ngo nyinshi zitandukanye usanga hari izifite ibibazo bitari bimwe aho usanga umwe muri bo atabasha kugerera ku ngingo mugenzi we ariko aha turibanda cyane kuri bamwe mu bagabo baba batabasha gutera akabariro.



Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo kuko ahanini usanga gisenya ingo nyinshi cyangwa se abantu bakaba bishimye mu gitondo ariko bwakwira intambara zikarota kubera kutumvikana, twegereye umwe mu baganga b’inzobere kuri iki kibazo maze adusobanurira byinshi.

Ese kutabasha gutera akabariro biterwa n’iki?

Mu byukuri kutabasha gutera akabariro biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo: Ikibazo cy’impyiko cyangwa se prostate ku mugabo ifite ikibazo gikomeye ari nayo ituma atabasha gutera akabariro nkuko bikwiriye.

Gukunda kwikinisha cyane nabyo biri mu bishobora gutuma intanga z’umugabo zicika intege kandi iki ni kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri rusange, uko umuntu yikinishije niko n’intanga ze zicika intege bikazatuma atabasha gutera akabariro mu gihe yamaze kubona uwo bashakanye ari nabyo ahanini bituma intanga ziba amazi umuntu ntazabashe kubona umwana.

Hari n’ibyo bita impuissance sexuel, aha ni cya gihe umugabo aba afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu mutwe ariko mu bikorwa ntabashe kubikora burundu. Hari n’inzoka yitwa amibe izengereza umugabo, iyo yamaze kumurenga bishobora kumuviramo kutabasha gutera akabariro n’uwo bashakanye.

Uretse ibyo kandi hari ikindi kibazo cyitwa ubufatire kimeze nk’uburozi aho umugabo aca inyuma uwo bashakanye akajya abasha gutera akabariro hanze ariko yagera iwe mu rugo bikanga neza.

Ikindi kintu gikomeye gishobora gutuma umugabo ananirwa gutera akabariro ni umunaniro mwinshi no guhangayikira ubuzima bw’ejo hazaza ukazasanga umubiri nturuhuka ndetse n’ubwonko ntibubashe kuruhuka neza, ibi rero nibyo bituma umugabo atabasha kugira ubushake bwo gutera akabariro.

Ese iki kibazo gishobora gukira?

Mu ivuriro imbaraga z’ibimera health center hari umuti uvura iki kibazo witwa force, ni umuti umugabo anywa agahita yongera akagira ubushake bwo gutera akabariro ndetse akongera kugira icyivugo cy’abagabo nkuko byari bisanzwe. Niba ufite iki kibazo wibyihererana ahubwo gana abaganga ubashe guhabwa ubufasha bukwiye. Wakwegera n'ivuriro imbaraga z’ibimera health center bakagufasha. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kadogo6 years ago
    uwo muti narawufashe nishyura 40000 ahubwo birushaho gusubira irudubi
  • NZAYISENGA JAEN CLOUDE6 years ago
    NONESE KWIKINISHA BIRAKIRA CYANGWA NIKARANDE?





Inyarwanda BACKGROUND