RFL
Kigali

Waba uzi impamvu itera uruhara ku bagabo ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/01/2018 16:39
3


Benshi mu bantu barebwa n’ikibazo cyo kugira uruhara, hari abahora bibaza impamvu yarwo bikabayobera cyane ko hari n’abaruzana bakiri bato cyane, aha rero urasobanukirwa neza icyaba gitera uruhara.



Amakuru dukesha urubuga Science Translational Medicine avuga ko kuri ubu havumbuwe protein ituma umugabo cyangwa umuntu w’igitsina gabo atakaza umusatsi mu buryo bworoshye kandi mu gihe gito. Amahirwe ahari rero nuko ngo nyuma yo kuvumbura iyi protein hahise havumburwa undi muti ufite ubushobozi bwo kurwanya iyo proteine mu mubiri w’umuntu bityo umusatsi ntugire icyo uba.

Si iyo protein gusa rero kuko byanagaragaye ko hari umusemburo testerone abagabo bafite ndetse na tumwe mu turemangingo dutuma umusatsi ugenda upfuka buhoro buhoro bikazarangira uruhare rugaragara neza.

Ubu bushakashatsi rero bwakorewe ku mbeba zorowe ku buryo zigira iyi protein bityo ntizabasha kugira ubwoya, nyuma rero ni bwo baje kuzitera uyu muti ubwoya buragaruka.

Kuri ubu rero ababangamiwe n’ikibazo cy’uruhara ntibakwiye kwiheba kuko habonetse imiti ishobora kurwanya iki kibazo kandi burundu. Bishatse kuvuga ko Science Translational Medicine itangaza ko n’abantu bamaze kugira uruhara rugaragara bashobora kongera gusubirana umusatsi ku buryo bworoshye

Src: Science Translational Medicine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mode6 years ago
    ubwo c usoje uranga ahowaboneka!?!!
  • Ndabarinze Jean6 years ago
    Uwo Muti Wawubona Ute?
  • VINCENT6 years ago
    UMUTI SE URIHE NGO TUWU GURE





Inyarwanda BACKGROUND